skol
fortebet

Ngendahimana Ladislas yikuye mu matora ya FERWACY ahita asubikwa

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ngendahimana Ladislas wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, nk’umukandida rukumbi yakuyemo kandidatire ye n’amatora arasubikwa.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma yo gutanga kandidatire nta kipe aturutsemo hanyuma amakipe yose akanga kumwakira.

Ngendahimana yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida mu gihe ku wa visi perezida hakiriwe kandidatire imwe naho ku w’umunyamabanga mukuru hakirwa ebyiri.

Mu ibaruwa Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yageneye Perezida w’Agateganyo w’iri Shyirahamwe, Kayirebwa Liliane, yamumenyesheje ko ku wa Mbere ari bwo yakiriye ubusabe bwa Ngendahimana akuramo “kandidatire ye ku mpamvu ze bwite.’’

Ngendahimana Ladislas yiyamamaje ariko hari ibyangombwa abura birimo kuba atari afite ikipe yamutanzeho umukandida kandi biri mu bisabwa by’ingenzi.

We kimwe n’abandi bakandida basabwaga kutarenza tariki ya 10 Ukwakira batarabyuzuza mbere y’uko ku wa 12 hatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza.

Ku wa 13 Ukwakira 2023 ni bwo abujuje ibisabwa bagombaga gutangira kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Komisiyo y’Amatora, igizwe na Kamanda René na Ingabire Claudine, yanasabye ko yakongererwa igihe cyo kwakira abandi bakandida kugira ngo amatora azagende neza.

Iyi komisiyo yasabye ko yakongererwa iminsi yo gutegura amatora kugira ngo umwanya wa perezida, nk’umwanya uruta indi, uzabashe gutorerwa hamwe n’indi.

Ubusabe bwabo bwahise bwemerwa amatora arasubikwa.FERWACY yagize iti FERWACY iramenyesha abanyamuryango bayo n’abakunzi b’uyu mukino ko amatora yo kuzuza komite nyobozi yari ateganyijwe kuya 21/10/2023 asubitswe kugira ngo n’indi myanya idafite abayobozi yongerwemo. Inama y’inteko rusange idasanzwe izaba kuya 17/10/2023 niyo izemeza indi tariki."

Ngendahimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Kandidatire ye bivugwa ko yayikuyemo nyuma y’uko habuze ikipe imusinyira nk’umunyamuryango wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa