skol
fortebet

Nindarana umwenda w’umuhondo I Huye bazihanagure-Nsengimana

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

• Nsengimana yatangaje ko nararana umwenda w’umuhondo ejo azaba yamaze gutwara Tour du Rwanda
• Nsengimana yizeye ko ikipe ya Team Rwanda izamufasha kwegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya 2

Sponsored Ad

Nsengimana Jean Bosco wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ko gusiganwa umuntu ku giti kareshyaga n’ibirometero 3 na metero 300,yatangaje ko naramuka araranye umwenda w’umuhondo ku munsi w’ejo bazasoreza I Huye, bagenzi be bahanganye bagakwiye kwiyakira kuko ntawe uzabasha kuwumwambura.

Uyu musore uzi kuzamuka cyane ndetse wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda ya 2015 aho yatwaye uduce 3,yatangarije RBA ko agace afitiye ubwoba ari ako ku munsi w’ejo kuko gatambika cyane aho nakarangiza yambaye umwenda w’umuhondo azaba yamaze kwegukana Tour du Rwanda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba negukanye aka gace ka mbere.Gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka birashoboka kuko nindamuka ndaranye umwenda w’umuhondo ejo I Huye bizaba birangiye nzaba negukanye Tour du Rwanda, kuko mfite ikipe ikomeye murabizi ba Byukusenge n’abakinnyi bakomeye kandi nizeye ko bazamfasha.”

Uretse Nsengimana JB wavuze kuri Tour du Rwanda,Valens Ndayisenga Ukinira Tirol Cycling Team yavuze ko kuri we afite icyizere gike cyo kwegukana Tour du Rwanda kuko ikipe ye igizwe n’abakinnyi 2 bazamufasha ibintu yahurijeho na Team Manager we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa