skol
fortebet

Ninde ukwiye kunengwa ku bijyanye n’ibura ry’imikino ya gicuti ku Mavubi ?

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru Ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA hateganyijwe imikino mpuzamahanga yaba mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ndetse n’imikino ya gicuti ku makipe y;igihugu atandukanye aho ikipe y’igihugu Amavubi nta mukino iteganya gukina ndetse n’umutoza wayo Antoine Hey yibereye mu biruhuko iwabo mu Budage. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi barimo Ombolenga Fitina,Bizimana Djihad na kapiteni Niyonzima Haruna baratangaza ko babazwa n’uko ikipe y’igihugu (...)

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru Ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA hateganyijwe imikino mpuzamahanga yaba mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ndetse n’imikino ya gicuti ku makipe y;igihugu atandukanye aho ikipe y’igihugu Amavubi nta mukino iteganya gukina ndetse n’umutoza wayo Antoine Hey yibereye mu biruhuko iwabo mu Budage.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi barimo Ombolenga Fitina,Bizimana Djihad na kapiteni Niyonzima Haruna baratangaza ko babazwa n’uko ikipe y’igihugu idakina imikino ya gicuti mu gihe FIFA yagennye ko iberaho aho benshi bemeza ko biri muri imwe mu ntandaro ituma umusaruro ukomeza kuba muke kuri iyi kipe.

Mu kiganiro aba basore 3 bagiranye na Radio 10 batangaje ko kuba ikipe y’igihugu idakina imikino ya gicuti bibabaje ndetse bifuza ko MINISPOC na FERWAFA bagira icyo bakora kugira ngo babone imikino ya gicuti ihagije.

Ombolenga yagize ati “Birumvikana ko kuruhande rwacu nk’abakinnyi biba bigoye kuko tuba dushaka kujya mu marushanwa n’abandi gusa ntiwamenya icyo ubuyobozi buba bwateguye gusa nk’abakinnyi biratugora kuko tuba dushaka guhura n’abakina mu yandi mashampiyona kugira ngo turebe urwego turiho bidufashe kugira ibyo dukosora.”

Bizimana yagize ati “Tumaze kubimenyera ko umunsi FIFA yashyizeho imikino mpuzamahanga ikipe yacu nta mikino iba ifite gusa iriya mikino irafasha kuko ituma abakinnyi bongera kwiyumva mu mwuka w’ikipe y’igihugu.

Haruna Niyonzima we yagize ati “Iki ni ikibazo nanjye ubwanjye nibazaho gusa byangora kukibonera igisubizo kuko iyo urebye ibihugu duturanye ukuntu bihora bikina imikino ya gicuti twe ntayo n’ikibazo gikomeye.Ikipe y’igihugu turahura nibyo tugakina imikino itandukanye,byari bikwiye ko tubona imikino myinshi niba hari icyo dushaka kugeraho.”

Ku ruhande rwa Minisiteri ifite imikino batangaza ko ikijyanye no gushakira ikipe y’igihugu imikino kireba FERWAFA kuko bababwiye ko bagomba kujya bagerageza kuyishaka minisiteri ikabafasha ku bikenewe ngo iyo mikino ibashe kuba nkuko Bugingo Emmanuel ushinzwe amarushsnwa muri MINISPOC yabitangarije Radio 10.

Yagize ati “Twasabye FERWAFA kureba imikino ya gicuti ikenewe n’iyihe kuko iyo ikipe y’igihugu ikeneye imikino ya gishuti tuvugana nabo tukabatera inkunga.Ndatekereza ko impamvu imikino ya gicuti yabaye mike kubera ntamutoza wari uhari gusa bakagombye kuyishaka kuko ikipe idakina iyi mikino ntiwayibona ngo wizere ko wabona umusaruro mwiza.”

Ku ruhande rwa FERWAFA umuvugizi wayo Ruboneza Prosper we yatangaje ko umutoza w’ikipe y’igihugu ariwe ubaha gahunda ndetse ariwe ubabwira ko akeneye umukino wa gicuti gusa kuri ubu yahisemo kwita ku bakinnyi bari muri shampiyona nta mukino wa gicuti akeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa