skol
fortebet

Ninde uratwara AFCON2021 hagati ya Mohamed Salah na Sadio Mane [UBUSESENGUZI]

Yanditswe: Sunday 06, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sénégal na Misiri kuri iki cyumweru birahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON), aho abakinnyi babiri bakomeye ba Liverpool baba bahatanye.
Mohamed Salah arimo gushaka gufasha igihugu cye cyo muri Afurika y’amajyaruguru kongera umuhigo gisanganywe wo kuba cyaratwaye iki gikombe inshuro nyinshi - inshuro zirindwi - ukagera ku nshuro umunani, mu gihe Sadio Mané, mugenzi we bakinana muri Liverpool, yizeye guhesha ikipe ye ya Senegal yo muri Afurika (...)

Sponsored Ad

Sénégal na Misiri kuri iki cyumweru birahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON), aho abakinnyi babiri bakomeye ba Liverpool baba bahatanye.

Mohamed Salah arimo gushaka gufasha igihugu cye cyo muri Afurika y’amajyaruguru kongera umuhigo gisanganywe wo kuba cyaratwaye iki gikombe inshuro nyinshi - inshuro zirindwi - ukagera ku nshuro umunani, mu gihe Sadio Mané, mugenzi we bakinana muri Liverpool, yizeye guhesha ikipe ye ya Senegal yo muri Afurika y’uburengerazuba igikombe cyayo cya mbere cya CAN.

’Les Lions de la Teranga’, nkuko ikipe y’igihugu ya Sénégal yitwa, imaze gutsindwa ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ku nshuro ebyiri zombi yawugezeho, mu 2002 no mu 2019, mu gihe ’Les Pharaons’, ikipe y’igihugu ya Misiri, irimo gushaka kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2010.

Nubwo abahanzwe amaso ari aba bakinnyi babiri bakomeye bakina muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, aya makipe yanyuze mu nzira zitandukanye mu kwerekeza kuri uyu mukino wa nyuma, ukinirwa mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun.

Ni umukino utangira saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mané cyangwa Salah aregukana igikombe cy’Afurika

Aba barutahizamu bombi - buri umwe muri bo w’imyaka 29 ndetse buri umwe muri bo wamaze gutsinda ibitego birenga 100 muri Premier League - bafashije Liverpool kwegukana igikombe cy’Uburayi cya Champions League cy’umwaka w’imikino wa 2018-2019, nuko umwaka umwe nyuma yaho iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza yari imaze igihe cy’imyaka 30 idatwara.

Amakipe ya Misiri na Sénégal asanzwe azahura mu mukino wo kwisobanura - urimo ubanza n’uwo kwishyura - wo mu kwezi kwa gatatu, wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyo muri Qatar uyu mwaka, ariko ubu habanje guhatanira iki gikombe cy’Afurika.

Mané amaze gutsinda ibitego bitatu ndetse atanga imipira yavuyemo ibindi bitego bibiri bya Senegal muri iri rushanwa, nubwo yagize ikibazo cyo kujegera (guhungabana) mu mutwe mu mukino wa kimwe cy’umunani wayihuje na Cap-Vert (Cape Verde), mu gihe Salah amaze gutsinda ibitego bibiri ndetse agatanga n’umupira wavuyemo ikindi gitego.

Salah yagize ati: "Ni byiza cyane gukina na Senegal nk’ikipe ndetse no gukina na Sadio".

"Turaba duhanganye ariko nyuma yaho tuzongera dukinane mu ikipe imwe".

Umutoza wabo muri Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko ari "igikorwa gikomeye" kuri aba bakinnyi bombi kuba bageze ku mukino wa nyuma.

Uyu Mudage yongeyeho ati: "Umwe araza kuba yishimye cyane nyuma yaho, undi we atishimye cyane".

"Biba bigoye kugera ahantu kure nka hariya mu irushanwa. Ni abakinnyi bakomeye cyane kandi igitutu cyari kibariho cyari cyinshi cyane. Bombi bafite amahirwe yo kugera ku kintu gikomeye cyane".

Mané yari ari mu ikipe ya Senegal yatsinzwe na Algeria igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’iki gikombe mu 2019. Avuga ko ubunararibonye bwa Senegal bwo kuri uwo mukino, buba "ikintu cyiza cy’inyongera" kuri uyu mukino uyihuza na Misiri.

Yagize ati: "Hari abayobozi benshi muri iyi kipe kuko dufite abakinnyi beza cyane benshi ndetse n’abakinnyi benshi bamenyereye. Buri muntu wese arimo gutanga umusanzu".

Kuri iyi nshuro ya gatatu Cissé biramuhira mu gihe Queiroz adahari?

Aliou Cissé wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Senegal, yatumye iyi kipe iba ku mwanya wa mbere muri Afurika ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri iyi myaka itatu ishize, ariko ubu haje ikizamini kuri we cyo gutuma uru rwego yayigejejeho arubyazamo igikombe.

Cissé yabaye mu mikino ya nyuma yombi Senegal imaze gutsindwa, ahusha penaliti y’ingenzi ku mukino wa nyuma na Cameroun mu 2002, ndetse no mu myaka itatu ishize yari kumwe na yo nk’umutoza ubwo yatsindwaga ku mukino wa nyuma mu Misiri.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yatangiye gutoza ’Les Lions de la Teranga’ mu 2015, kandi yemeza ko ikipe ye ifite imitekerereze ikomeye yatuma itsinda uyu mukino ubera kuri Stade Olembé.

Cissé yagize ati: "Nta na rimwe twigeze twegera cyane iki gikombe nkuko bimeze ubu kandi biraba ari urugamba rukomeye".

"Uyu murimo ushobora kugera gusa ku musozo ari uko uru rungano rutsindiye igikombe, kandi kuva mu 1960 twakomeje gushakisha iki gikombe. Abakinnyi beza cyane babayeho ntibigeze bashobora kucyegukana ariko dufite ukwizera, kandi turahatana".

Umutoza wa Misiri Carlos Queiroz afite ubunararibonye bwinshi mu kazi k’ubutoza yanatoje muri Real Madrid, Portugal na Iran, ndetse mu gihe cy’imyaka itanu akaba yarabaye n’umutoza wungirije Sir Alex Ferguson muri Manchester United.

Ariko uyu mugabo w’imyaka 68 ntatoza uyu mukino, nyuma yuko yeretswe ikarita itukura ku mukino w’iyi kipe na Cameroun muri kimwe cya kabiri - igihano yavuze ko "kirimo gukabya cyane [kurengera cyane] kandi kidashyize mu gaciro".

Umwungiriza we Wael Gomaa na we yarahagaritswe, mu gihe umunyezamu Mohamed El Shenawy (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw’imitsi), myugariro Ahmed Hegazi (wagize ikibazo cyo guhinyagara kw’imitsi) ndetse na myugariro Omar Kamal (wahagaritswe umukino umwe), na bo ntibaza gukina uyu mukino wa nyuma.

BBC

Ibitekerezo

  • Ninde uratwara ... Bisonanuye iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa