skol
fortebet

Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya ifite intego yo kujya mu zikomeye mu Bubiligi

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Nirisarike Salomon, yabonye akazi mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kirekire adafite ikipe, inkuru nziza ivuga ko Nirisarike yamaze kuyibona mu Cyiciro cya Gatatu.

Uyu myugariro w’imyaka 30, yabonye akazi mu kipe ya KVK Tienen mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ni ikipe bivugwa ko umuyobozi wayo ayifuza mu kiciro cya mbere mu Bubiligi mu gihe gito cyane kuko ngo ari kuyongerera imbaraga mu mpande zose uherey ku bakinnyi bakora ikinyuranyo.

Nirisarike, yari amaze umwaka adakina nyuma yo gutandukana na FC Urartu mu Cyiciro cya mbere muri Armenia.

Uyu myugariro yakiniye ikipe ya Saint-Trond na Antwerp mu myaka yashize mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri Armenia mu ikipe ya Pyunik.

Salomon ari mu bakinnyi ubu bamaze igihe kinini mu ikipe y’Igihugu, kuko yatangiye kuyikinira 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa