skol
fortebet

Niyonkuru Radju yavuze ko ibyo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwamushinje ari ibinyoma

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Myugariro Niyonkuru Djuma uzwi nka Radju ukinira Bugesera FC yatangaje ko ibyo ubuyobozi bwa Bugesera FC bumushinja ko yasohotse aho abakinnyi baba nta ruhushya ahawe ndetse n’imyitwarire mibi ari ibinyoma byambaye ubusa.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports ibitego 5-0, ubuyobozi bwa Bugesera FC bwahagaritse Niyonkuru Radju amezi abiri bumushinja imyitwarire mibi irimo gusohoka muri local nta ruhushya ahawe, ndetse n’imyitwarire mibi mu mukino bikaviramo ikipe kunyagirwa.

Niyonkuru Radju yavuze ko abayobozi ba Bugesera ari abanyabinyoma

Niyonkuru yavuze ko ibyo ubu buyobozi bwe buvuga ari ibinyoma byambaye ubusa kuko yahawe uruhushya rwo kujya kurara mu rugo rwa Ndatimana Robert n’ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager) witwa Eric, kubera ko aho barara hatamugwa neza kubera imifariso baryamaho iciriritse.

Yagize ati “Umuyobozi wa Bugesera FC yampamagaye nyuma y’umukino ambwira ko ngomba kuza gufata ibaruwa impagarika ku kazi ngo sinitwaye neza.Numvise abwira abanyamakuru ko nasohotse muri local nta ruhushya, gusa ndi umukinnyi ukuze sinakora amakosa nkayo.Nabwiye manager wacu ko aho turara iyo mparyame mvunika,ndababara.Nahereye ku mukino w’Amagaju mbibwira muganga,ambwira ko nzabisaba maze kumenyerana n’ikipe.Nakomeje kubisaba gusa na Steve nawe hari ubwo ataharaye.Mbere y’umukino wa Rayon Sports negereye Team manager kuko ariwe wegereye ubuyobozi, musaba ko najya kurara kwa Robert kuko aturanye na Local ndetse mubwira ko turara kuri matora ntoya zimvuna,arambwira ati uri umukinnyi mukuru ndakwizeye genda uharare ugaruke mu gitondo.

Niyonkuru yavuze ko yababajwe n’ibyo ubu buyobozi bwamushinje ndetse ahakana ko atigeze arya ruswa ya Rayon Sports benshi bamushinja kuko yayivuyemo agiranye n’ubuyobozi bwayo ibibazo.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Bugesera FC bwandikiye Niyonkuru Djouma Radju

Uyu myugariro yasabye ubuyobozi bwa Bugesera FC gukora iperereza kubya ruswa imuvugwaho,ndetse nibasanga yarayiriye bazamushyikirize polisi.

Niyonkuru Radju yavuze ko kwitwara nabi kwa Bugesera FC ku mukino wa Rayon Sports atari we babigerekaho wenyine nubwo yakoze ikosa ryavuyemo penaliti aho yashimangiye ko nta kipe idatsindwa bakwiye kwakira ibyavuye mu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa