skol
fortebet

Niyonzima Haruna munzira isezera mu ikipe y’Igihugu ( Amavubi)

Yanditswe: Friday 16, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo gusezerera Ikipe y’Igihugu Amavubi, nyuma y’ibyo yatangarije B&B FM-Umwezi.
Abajijwe uko yakira kuba amaze iminsi adahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu yavuze ko atari we wihamagara ndetse bitanamubabaza.
Yagize ati “ Ntabwo ari njye wihamagara ariko abariyo tuba tuvugana. Njye ntabwo ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe. Ikindi ntabwo byambabaza ariko nababazwa n’umusaruro mubi wayo.”
Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande (...)

Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande aba yumva iby’Ikipe y’Igihugu yaramaze kubivamo.

Yagize ati “Ku mutima wanjye mba numva naramaze kubivamo ariko ingufu ndazifite kuko muri ‘club’ yanjye ndakina.

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2006, gusa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kuba yagira ikintu gikomeye ayigezeho nko kuyihesha itike y’igikombe cy’Afurika cyangwa itike y’igikombe cy’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa