skol
fortebet

Nshobozwabyosenumukiza yavuze kuri wa mubyeyi w’umwana washinje FERWAFA amanyanga

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC, yasabye umubyeyi w’umwana byavuzwe ko yarenganye bamwangira kujya mu ishuri ry’umupira w’Amaguru rya Bayern Munich kwihangana.

Sponsored Ad

Uyu musaza witwa Izabitegeka Innocent yaherukaga kumvikana asaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma y’aho umuhungu we Ishimwe Innocent atsindiye kujya kwiga umupira mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich ariko akimwa amahirwe habeshywa ko atagejeje ku myaka.

Uyu musaza n’umwana we baje I Kigali baturutse iwabo I Huye, babwiye Radio Fine FM ko umukozi wa FERWAFA yanze kubakira arabasuzugura cyane.

Yakomeje avuga ko umwana we yamujyanye no kuri Minisiteri ya Siporo banga kumwakira kandi yaratsinze akajya mu batoranyijwe.

Uyu mukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino ya kamarampaka iheruka muri Basketball,yagize ati : “Uyu mubyeyi niyihagane yumve akomeye siwe wa mbere ! Nanjye wasanga byarambayeho niba ntibeshye ariko birababaza koko!.”

Minisiteri ya Siporo iheruka kuvuga ko mu bana 50 bemerewe kwiga mu ishuri rya Bayern, yasanze 20 bararengeje imyaka bose barirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa