skol
fortebet

"Ntimukangereranye na Amiss Cedric ntitugereranywa." Nahimana Shassir

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Nahimana Shassir, yabujije abantu kumugereranya na Amiss Cedric nawe w’Umurundi avuga ko ntaho bahuriye. Ngo Cedric yakoze byinshi atarakora kandi hari na byinshi akimwigiraho.
Ni nyuma y’umukino Rayon Sport yatsinzemo Musanze ibitego 4-1 uyu musore akitsindiramo 3. Shassir yabwiye Radio10 ko hari ibintu bitajyererenywa, ngo na we na Cedric ntibakagereranywa. Amufata nka mukuru we ufite ibyo yakoze we atarakora kandi hari (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Nahimana Shassir, yabujije abantu kumugereranya na Amiss Cedric nawe w’Umurundi avuga ko ntaho bahuriye. Ngo Cedric yakoze byinshi atarakora kandi hari na byinshi akimwigiraho.

Ni nyuma y’umukino Rayon Sport yatsinzemo Musanze ibitego 4-1 uyu musore akitsindiramo 3. Shassir yabwiye Radio10 ko hari ibintu bitajyererenywa, ngo na we na Cedric ntibakagereranywa. Amufata nka mukuru we ufite ibyo yakoze we atarakora kandi hari byinshi akimwigiraho.

Yagize ati "Oya Cedric arandusha, ntimukangereranye nawe kuko ntitugereranywa. Ahubwo muvuge ko ndimo kumwigana. Ndimo ndamukurikiza ngo ndebe ko ibyo yagezeho nanjye nabikora. Ntimungereranye nawe, nta na 1/4 cya Cedric mfite, ari hejuru yanjye cyane."

Nahimana Shassir ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Rayon Sports kandi barimo kuyifasha kwitwara neza . Kugeza ubu niwe uyoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite ibitego 9. Akurikiwe na Danny wa Police na Salita Gentil wa Etincelles bose bafite ibitego 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa