skol
fortebet

Nyuma y’amasaha 48 gusa APR FC iragaruka mu ikibuga yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo mu ikibuga

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC, mu masaha atarenze 48 iragaruka mu ikibuga ikina na Musanze FC mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuwa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, iyi kipe ya APR FC nibwo yari yakinnye ya Gicumbi mu umukino w’ikirarane cy’umiunsi wa 17, maze ikipe ya Gicumbi itsinda APR FC 1-0.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, ni ukuvuga amasaha 48 aciyeho iyi kipe y’ingabo z’igihugu irongera kumanuka mu ikibuga yesurana na (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC, mu masaha atarenze 48 iragaruka mu ikibuga ikina na Musanze FC mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuwa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, iyi kipe ya APR FC nibwo yari yakinnye ya Gicumbi mu umukino w’ikirarane cy’umiunsi wa 17, maze ikipe ya Gicumbi itsinda APR FC 1-0.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, ni ukuvuga amasaha 48 aciyeho iyi kipe y’ingabo z’igihugu irongera kumanuka mu ikibuga yesurana na Musanze FC ni mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Iyi kipe mu byumweru bibiri gusa ikaba imaze gukina imikino igeze kuri 5, ibintu abakunzi ba APR FC ndetse n’umutoza wayo bavuga ko bibangamye. Ku uruhande rw’umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa we avuga ko atazi impamvu imikino ye yateguwe yegeranye cyane, ngo gusa ntakindi yarenzaho agomba gukina byanze bikunze.

Ubundi amategeko ya FIFA avuga ko ikipe yemerewe gukina undi mukino iyo iri mu marushanwa byibuze hashize amasaha ageze kuri 72, APR FC yo ikaba igiye gukina mbere yayo kuko igiye gukina umukino wa kabiri nyuma y’amasaha 48 gusa.

Iyi kipe iraba yagaruye Rugwiro Herve na Djihadi Bizimana batakinnye umukino wa Gicumbi bitewe n’amakarita y’imihondo bari bafite atabemerera kuwukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa