skol
fortebet

Nyuma y’iminsi igera kuri 52 adakoza umupira ku ikirenge Muhadjiri yatangiye imyitozo yoroheje

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu ikibuga hagati ariko asatira izamu mu ikipe ya APR FC ndetse n’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri nyuma y’ibyumweru bigera kuri 6 adakora ku umupira kubera imvune yagarutse mu imyitozo.
Tariki ya 11 Mutarama 2017 nibwo Muhadjiri yavunikiye mu imyitozo ikipe ye yitegura umukino wa shampiyona n’ikipe ya Marines. Abaganga batangaje ko uyu musore agomba kumarana sima ku ikirenge igihe kingana n’ibyumweru 6, nyuma y’ibi byumweru sima yavuyeho.
Sima yayimaranye ibyumweru 6
Tariki ya (...)

Tariki ya 22 Gashyantare 2017 nibwo uyu musore sima yamuvuye ku ikirenge, akaba yarabanje gukorerwa massage ku igirango imitsi imaze igihe yaripfunditse irambuke neza.

Nyuma y’iminsi 12 sima imuvuyeho kuri uyu wa mbere Muhadjiri yatangiye imyitozo yoroheje nko kwirukanka ariko adakora ku umupira.

Yatangiye imyitozo yoroheje

Nk’uko umutoza Jimmy Mulisa abitangaza Muhadjiri azagaruka mu ikibuga neza kuburyo ashobora kuba yakwitabazwa ku imikino imwe n’imwe ni nka nyuma y’ibyumweru 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa