skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 51 ubwongereza bwongeye gukora amateka muri Ruhago(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 20 yaraye ikoza amateka yaherukaga kuba mu mwaka wa 1966 ubwo batwaraga igikombe cy’isi batsinze ikipe ya Venezuela igitego kimwe ku busa imikino yaberaga muri koreya y’amajyepfo.
Ikipe y’ubwongereza yatangiye uyu mukino ihabwa amahirwe yaje kubona igitego kumunota 35 gitsinzwe na Dominic Calvert Lewin usanzwe ukina mu ikipe ya Everton. Iki gitego cyaje kurangiza uyu mukino nubwo ikipe ya Venezuela yasatiriye Ubwongereza mu gice cya kabiri. (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 20 yaraye ikoza amateka yaherukaga kuba mu mwaka wa 1966 ubwo batwaraga igikombe cy’isi batsinze ikipe ya Venezuela igitego kimwe ku busa imikino yaberaga muri koreya y’amajyepfo.

Ikipe y’ubwongereza yatangiye uyu mukino ihabwa amahirwe yaje kubona igitego kumunota 35 gitsinzwe na Dominic Calvert Lewin usanzwe ukina mu ikipe ya Everton. Iki gitego cyaje kurangiza uyu mukino nubwo ikipe ya Venezuela yasatiriye Ubwongereza mu gice cya kabiri.

Nubwo ikipe ya Venezuela yatsinzwe yatatse bikomeye ubwongereza kugeza ku munota wa 74 ubwo ikipe ya Venezuela yahabwaga penaliti yakozwe ni umusore wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso kyle walker peters ubwo yategaga umusore Adalberto Penaranda wanahise atera iyo penaliti yakuwemo neza cyane n’umuzamu Freddie Woodman.

Gutwara igikombe kw’iyi kipe y’ubwongereza byashimishije Abongereza cyane ko ikipe nkuru itakiri ku rwego rwo hejuru dore ko iheruka gutwara igikombe cy’isi mu mwaka wa 1966 aho batsinze Ubudage bw’I burengerezuba ibitego 4-2 igikombe cyari cyabereye mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa