skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 8 APR HBC yegukanye Igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Imyaka 8 yari ishize ikipe ya Police Handball club yarigaruriye amakipe yose ya hano mu Rwanda mu mukino wa Handball gusa ibintu byahindutse aho kuri iki cyumweru taliki ya 25 kamena yihanijwe n’ikipe ya APR HBC ku mukino w’ishyiraniro wabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Mbere y’uyu mukino Police HBC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, aho yarushaga mukeba wayo APR HBC amanota 2 ndetse gutsinda kuri APR HBC ntibyari bihagije gusa kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino ku (...)

Sponsored Ad

Imyaka 8 yari ishize ikipe ya Police Handball club yarigaruriye amakipe yose ya hano mu Rwanda mu mukino wa Handball gusa ibintu byahindutse aho kuri iki cyumweru taliki ya 25 kamena yihanijwe n’ikipe ya APR HBC ku mukino w’ishyiraniro wabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Mbere y’uyu mukino Police HBC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, aho yarushaga mukeba wayo APR HBC amanota 2 ndetse gutsinda kuri APR HBC ntibyari bihagije gusa kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo ihabwe igikombe mu gihe Police HBC yasabwaga kunganya gusa igahita itwara igikombe cya shampiyona.

Uyu mukino watangiye ubona Police HBC irusha APR HBC waje gutungurana ubwo mu minota ya nyuma ikipe ya APR HBC yari yariye karungu yatangiye kugenda isiga Police maze umukino urangira ku manota 37 ya APR HBC ku manota 28 ya Police HBC.Muri uyu mukino umusore Nshimiyimana Alexis wa APR HBC yigaragaje atsinda ibitego 10.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza waa APR HBC Bagirishya Anaclet yagize ati“Ibanga nta rindi, Police ni ikipe duhangana cyane,Kugira ngo uyitsinde, icya mbere ni ukubuza gukina “meneur” wayo witwa Zachee, iyo wamubujije gukina ubundi ikipe uba wayirangije. Twagombaga kumubuza gukina kugirango amahirwe yo gukinisha baagenzi be abe make cyane, kandi byagenze neza, abakinnyi banjye babyumvise barabikora birakunda."

Ikipe ya APR HBC itwaye iki gikombe ku kinyuranyo cy’ibitego kuko aya makipe arangije shampiyona anganya amanota 53 gusa ikinyuranyo cy’ibitego 9 APR yatsinze kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kamena nicyo gikoze kuri Police.Ikipe yarangije ku mwanya wa 3 ni ES Kigoma,Nyakabanda n’iba 4 .

Ikipe ya APR HBC ikaba ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa