skol
fortebet

Nyuma y’imyaka irenga 60 mu cyiciro cya mbere ikipe ya Kiyovu sports isubiye mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports bidasubirwaho isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports 2-1 ku mukino wari wavuzweho byinshi mbere y’uko ukinwa.
Nubwo abafana ba kiyovu Sports bari biteze ko ikipe yabo yakora ibitangaza igatsinda Rayon Sports kuri uyu mukino wa nyuma ntabwo bibahiriye kuko ibitego cya Tidiane Kone ku munota wa 32 na Kwizera Pierrot ku munota wa 71 kuri kimwe cya Lomami Andre bibaye nk’umukono ubamanura mu Cyiciro cya kabiri.
Kiyovu sports yaje muri (...)

Kiyovu sports yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda ariko igasenga cyane kugira ngo amakipe 2 yari ari imbere yayo Kirehe na Gicumbi atsindwe ntabwo byayoroheye kuko yaje gukina n’ikipe ya Rayon Sports yashakaga gushimira abafana bayo bayibaye inyuma kuva shampiyona itangiye kugeza irangiye aho birangiye batwaye igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Kiyovu imanutse mu kiciro cya 2 isangayo Pepiniere Fc yamaze kumanuka. Kiyovu yari guhama mu kiciro cya mbere iyo ibasha gutsinda Rayon Sport ariko na Kirehe FC igatsindwa na Mukura.

Indi mikino uko yagenze ikipe ya APR FC itakaje bidasubirwaho umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 2-1,mu gihe ikipe ya Police bari bahanganiye uyu mwanya wa 2 itsinze ikipe ya Marine ibitego 2-0.

Uko imikino yagenze

Mukura VS 0-1 Kirehe FC
Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
APR FC 1-2 Bugesera
Police FC 4-2 Marines
Musanze 1-0 Sunrise
Espoir 0-1 AS Kigali
Kiyovu Sport 1-2 Rayon Sports

Ibitekerezo

  • Niyigendere niyo yizize na Rayon yari kuyifasha ifite aho ihereye ark byapfuye kera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa