skol
fortebet

Nyuma ya GMT shampiyona ya Basketball irakomeza uyu munsi

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru bibiri bishize hakinwa amarushanwa yo kwibuka muri Basketball (GMT) shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho amakipe yose yiteguye gushimisha abakunzi babo muri izi mpera z’iki cyumweru aho REG BBC ikiyoboye urutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu ku I saa kumi n’ebyiri ikipe ya UGB BBC irahura na 30 Plus kuri petit stade I Remera mu gihe uyu mukino urakurikirwa ku I saa mbili n’uri buze guhuza ikipe ya Espoir BBC na IPRC Kigali.
Ku munsi w’ejo ikipe ya CSK BBC (...)

Ku munsi w’ejo ikipe ya CSK BBC izakira ikipe ya IPRC y’amajyepfo umukino uzaba ku I saa munani.Ikipe ya REG BBC ifite amahirwe menshi izakina ku munsi w’ejo saa kumi aho izakina na UGB BBC kuri petit stade I Remera aho uyu mukino uzakurikirwa ni umukino uzaba ukomeye w’umunsi uzahuza APR BBC na Patriots ku I saa kumi n’ebyiri.

Ku cyumweru hategerejwe umukino umwe rukumbi uzahuza REG BBC izaba yacakiranye na IPRC Kigali umukino uzatangira ku I saa kumi kuri petit stade I Remera.

Kugeza ubu ikipe ya REG BBC niyo iyoboye urutonde aho inahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa