skol
fortebet

Nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo aregwa itoneshwa n’ubutinganyi, Nyinawumuntu Grace yirukanywe burundu muri AS Kigali

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa AS Kigali y’abagore Nyinawumuntu Grace yamaze guhagarikwa burundu ku imirimo yo gutoza iyi kipe nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bugasanga ahamwa n’ibyaha by’itoneshwa n’uburiganya.
Mu ukwezi kwa Mutarama 2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyinawumuntu Grace yahagaritswe muri AS Kigali by’agateganyo ashinjwa itoneshwa n’ubutinganyi.
Nk’uko umuvugizi w’iyi kipe ya AS Kigali y’abagore yabitangarije ikinyamakuru Umuryango, ngo nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe (...)

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa AS Kigali y’abagore Nyinawumuntu Grace yamaze guhagarikwa burundu ku imirimo yo gutoza iyi kipe nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bugasanga ahamwa n’ibyaha by’itoneshwa n’uburiganya.

Mu ukwezi kwa Mutarama 2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyinawumuntu Grace yahagaritswe muri AS Kigali by’agateganyo ashinjwa itoneshwa n’ubutinganyi.

Nk’uko umuvugizi w’iyi kipe ya AS Kigali y’abagore yabitangarije ikinyamakuru Umuryango, ngo nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe basanze Nyinawumuntu Grace ahamwa n’ibyaha by’itoneshwa n’uburiganya, bahitamo kumwirukana burundu kuko babonaga batakomezanya nawe.

Gacinya Teddy yagize ati”nibyo ni ukuri, icukumbura twakoze ry’ibyo twaregaga Grace, ibyo twamutekerezagaho by’ikinyamupfura gike kiri mu ikipe, byaje kutugaragariza ko koko yaciyemo ibice abana, yarafitemo n’itoneshwa ndetse n’uburiganya yakoreraga abana, ibyo ngibyo nibyo byatumye tumuhagariko burundu tukumva ko tutakorana nawe.”

Ku byerekeranye n’ubutinganyi Teddy yavuze ko batigeze babyinjiramo cyane kuko basanze bitari mubyo bamuhagarikiye.

Nyinawumuntu Grace yahagaritswe kuva tariki ya 2 Werurwe 2017 ni nabwo yashyikirijwe ibaruwa imusezerera ku imirimo ye ndetse ngo nibyo agombwa byose yarabihawe.

Nyinawumuntu Grace niwe mugore mu banayarwanda ufite amateka akomeye muri ruhago, dore ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga guhera muri 2004, yaje kubona ibyangombwa bimwemerera gutoza muri 2008, yakiniye ikipe y’igihugu ndetse aza no kuyibera umutoza guhera muri 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa