skol
fortebet

Nyuma yo kwerekeza i Huye bigoranye,ubukene bwateye bamwe mu Bakinnyi ba Rayon Sports kurwana

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yerekeje i Huye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kamena, aho igomba kwitegura umukino uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023.

Sponsored Ad

Ubwo bari munzira bagenda, Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ituzuye kuko bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba binangiye kugenda mu gihe batarishyurwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri baberewemo.

Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y’Umunya-Kenya, Paul Were n’Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n’ibyo kunywa, hazwi nko kwa "Hadji", ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

Amakuru yamenyekanye ni uko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk’abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

Abakinnyi bose bakimara kwegera imodoka ngo batsimbure, ni bwo Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

Ahagana saa Tanu za mu gitondo ni bwo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bemeye kujya i Huye ahazabera umukino uzayihuza na APR FC. Mu basigaye harimo Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Gusa andi makuru agera ku Umuryango n’uko izi nkingi za mwamba zaba zaje kwerekera I Huye zisanga bagenzi babo, nyuma yo kuganirizwa ku bibazo bafitanye n’ubuyobozi bakumvikana ku murongo wo kubikemura.

Rayon Sports ifite umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023, izahuriramo na APR FC kuri Stade y’Akarere ka Huye.

Ibitekerezo

  • Uwo muco si wo, ubwo se mwizeye insinzi koko, ibijya gushya birashyuha, watwara ifi ku zuba, nibura itari no mu mazi ngo ugiye gushaka icyororo. Mbega rayon ni aho ugeze, nta nubwo ugishobora no guhemba abakinnyi kugeza ubwo barwanye bapta ko umwe yabuze ayo kugura akantu I Nyanza, ku ivuko koko! Birababaje. Mugende APR ibitorezeho nta kundi. Ariko bibaho nta kurama kudasaza ,rayon mwemere ko mushaje. Musigaye mwangaja indwanyi, muzashinge n’ikipi ya kungufu!! Abafana muba mwarangije kuduca intege rwose. Nta cyizere.

    Ariko wamunyamakuru we uribikabyo nkawawundi w’ikarongi nonese kuhya kurya byaragahato,ariko mubuzima bwabantu uziko hsrabadakunda gutera urwenya?,sinzimpamvu iyinkuru uyihuje nubukene,iwawe nawe wasanga haramafubguro mwibagiwe kubera ubwobukene urimo kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa