skol
fortebet

Nzamwita yahaye impanuro Amavubi ari kwitegura imikino ya CECAFA

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo taliki ya 28 Ugushyingo 2017 aho bari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu mikino ya CEACAFA abaha impanuro zitandukanye.
Uyu muyobozi witegura kongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe,yatangaje ko yabwiye abakinnyi kwitwara neza bakagera kure muri iyi mikino kugira ngo babashe kubona imikino myinshi ibafasha kuzinjira (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo taliki ya 28 Ugushyingo 2017 aho bari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu mikino ya CEACAFA abaha impanuro zitandukanye.

Uyu muyobozi witegura kongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe,yatangaje ko yabwiye abakinnyi kwitwara neza bakagera kure muri iyi mikino kugira ngo babashe kubona imikino myinshi ibafasha kuzinjira neza muri CHAN izabera muri Maroc mu mwaka utaha.

Yagize ati “Nabwiye abakinnyi b’Amavubi ko bagomba gukora ibishoboka bakabona imikino myinshi.Kubona imikino myinshi bisaba kurenga imikino y’amatsinda ukagera muri kimwe cya kabiri kandi abakinnyi bariteguye ndetse turifuza gutwara igikombe.”

U rwanda rumaze gutwara igikombe cya CECAFA inshuro imwe n’ubwo rumaze gutsindirwa ku muino wa nyuma inshuro 6 zose.

Amavubi azerekeza muri Kenya ku wa Gatanu aho umukino wa mbere bazawukina na Kenya ku cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa