skol
fortebet

Nzamwita yarahiriye kwigaranzura itangazamakuru ryamuzengereje

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,Nzamwita Vincent de Gaulle aratangaza ko yiteguye kwivuna itangazamakuru rimaze imyaka 4 rimwibasira aho yatangaje ko agiye kurega ikinyamakuru IGIHE cyamuharabitse ko yanze kwitaba ubutabera ku bijyanye n’ibyo aregwa mu gukoresha nabi umutungo ya FERWAFA. Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko atigeze yanga kwitabira ubutabera ndetse ko n’igihe bwamuhamagaye yagize ibyago byo kubura umwe mu bagize umuryango we (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,Nzamwita Vincent de Gaulle aratangaza ko yiteguye kwivuna itangazamakuru rimaze imyaka 4 rimwibasira aho yatangaje ko agiye kurega ikinyamakuru IGIHE cyamuharabitse ko yanze kwitaba ubutabera ku bijyanye n’ibyo aregwa mu gukoresha nabi umutungo ya FERWAFA.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko atigeze yanga kwitabira ubutabera ndetse ko n’igihe bwamuhamagaye yagize ibyago byo kubura umwe mu bagize umuryango we yabwitabye bityo agiye kurega ikinyamakuru IGIHE nku nkuru yise ko imuharabika cyakoze .

Yagize ati “ Byarantunguye kandi ndanababara ariko sinzi n’aho nahera kuri ibyo bintu kuko ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda nabwo bwabibonye mu bitangazamakuru.Ikinyamakuru IGIHE sinzi aho cyabivanye,kuko ibyo navuze biranditse kandi sinshobora kwanga kwitaba ubutabera kuko umunsi bampamagaje nari nagize ibyago mfite umuntu muri morgue ariko nditaba,ndi umunyarwanda kandi nubaha ubutabera.Imyaka 4 irarangiye nkubitwa n’itangazamakuru ariko ibi sinabyihanganira ngiye kurega iki kinyamakuru maze ubutabera bujye mu mizi burebe ibyo navuze kuko ubucamanza ndabwubaha.”

Nzamwita yemeje ko agiye kurega IGIHE ndetse atange impapuro zivuga ibyo yavuze kugira ngo iki kinyamakuru kinyomoze amakuru cyatanze ku byo cyamwanditseho ko yanze kwitaba ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa