skol
fortebet

Odegaard yasubije abashinje Arsenal kwishima bikabije nyuma yo gutsinda Liverpool

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Martin Odegaard ashimangira ko Arsenal itishimiye bikabije intsinzi yakuye kuri Liverpool - anavuga ko The Gunners izakomeza "kwicisha bugufi" nyuma yo kongera kugaruka mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Abasesenguzi ba Sky Sports,Gary Neville na Jamie Carragher bamaganye ibyo bise ibyishimo bikabije bya Arsenal nyuma y’uyu mukino yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1, aho kapiteni Odegaard yatinze mu kibuga iminota mike afata amafoto y’urwibutso n’umufotozi w’ikipe Stuart MacFarlane.

Neville yavuze ko ibyo Arsenal yakoze ari ’ubwana’ mu gihe uwahoze ari myugariro wa Liverpool Carragher yongorera ati: "Mwatsinze umukino,mufite amanota atatu - mujye mu rwambariro."

Aba bashimangiye ko Arsenal yaguye mu mutego wo kwishima hakiri kare nkuko byagenze muri 2016,ubwo batsindaga Leicester City ibitego 2-1 bakishima cyane nyamara ikabatwara igikombe.

Icyakora Kapiteni wa Arsenal,Odegaard yagize ati: "Oya, ndatekereza ko umuntu wese ukunda umupira w’amaguru kandi uwusobanukiwe, azi icyo gutsinda uyu mukino bisobanura.

Niba utemerewe kwishima watsinze, ubwo wemerewe kwishima ryari? Turishimye kandi tuzakomeza kwicisha bugufi. Nyuma yo kumara igihe kinini ku mwanya mu mwaka w’imikino ushize,duhora dushaka kuba hejuru, birumvikana.

Ariko turacyari mu mwanya mwiza, twerekanye uyu munsi ubushobozi dufite mu ikipe, mu mikino ikomeye,hari byinshi tugomba gukinira. Byari kuba bitoroshye kuri twe iyo dutakaza uyu munsi -twari gusigara turushwa amanota umunani, ariko twigaragaje rwose kandi twakinnye neza cyane muri rusange. ”

Odegaard yizera ko Arsenal yigiye ku kababaro ko kuba aba mbere iminsi 248 ariko ikarangiza shampiyona nta gikombe itwaye mu mwaka w’imikino ushize. Yagize ati: “Nibyo tugomba kwerekana muri uyu mwaka w’imikino.Tugomba kwerekana ko hari ibyo twize.

Umwaka wari wabanje,twabuze itike ya Champions League kandi twagarutse dukomeye,impera z’umwaka ushize zaratugoye kandi natwe tugomba kubikora muri uyu mwaka -tukagaruka twerekana ko twize. Haracyari inzira ndende. Tugomba gukomeza kwicisha bugufi no gukomeza gukora cyane. Turacyafite byinshi byo gukosora. ”

Uyu kapiteni yavuze ko badashidikanya ku bushobozi bwabo bwo gutwara igikombe cya shampiyona kuko bifitiye icyizere.

Arsenal irakurikizaho umukino wa West Ham yabagoye muri uyu mwaka w’imikino kuko imaze kubatsinda inshuro zose bahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa