skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer yatangaje igihe Manchester United izongera gutwara igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko bizasaba imyaka igera kuri 2 kugira ngo ikipe ye igere ku byiza nk’ibyo Manchester City ifite muri iyi minsi birimo no gutarwa shampiyona.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Manchester United yasenyutse cyane ndetse bizasaba kwihangana imyaka 2 kugira ngo babashye kugera ku rwego rwiza nk’urwo Manchester City iriho.

Ole yavuze ko bisaba kugenda buhoro buhoro kugira ngo Manchester United yongere guhangamura City ya Guardiola yiyubatse cyane kandi idasesaguye amafaranga cyane.

Yagize ati “ Manchester City,Liverpool na Tottenham niyo makipe aturi hejuru cyane gusa Tottenham yo kuko twayitsinze birashoboka ko twayirusha.Dukeneye guhozaho.Imyaka 2 yaba ihagije kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ariko bizadusaba kwitegura cyane.Umwaka utaha nabwo umuntu yakwizera kuko Molde yari iya 11 muri 2010 hanyuma muri 2011 dutwara igikombe.Nta kintu kidashoboka.”

Ole yavuze aya magambo ubwo yabazwaga niba abona umwaka utaha Manchester United yabasha gutwara igikombe nkuko Lingaard yabivuze.

Ole Gunnar Solskjaer ntaramenya niba umwaka utaha azaba ari umutoza wa Manchester United,kuko yahawe amasezerano y’amezi 6 gusa yatangaje ko yifuza aka kazi burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa