skol
fortebet

Onana na Harry Maguire batangiye kwiyunga n’abafana ba Man United

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Man United bari bamaze iminsi bibasirwa n’abafana kubera imyitwarire idahwitse bagarutse ku murongo mwiza ubwo bafashaga iyi kipe gutsinda umukino w’umunsi wa 3 wa UEFA Champions League yahuye na FC Copenhagen.

Sponsored Ad

Andre Onana na Harry Maguire nibo bakinnyi bari banzwe cyane Old Trafford ariko icyiza cya ruhago nuko buri wese ashobora kuba intwari mu mukino umwe.

Muri uyu mukino,United yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Harry Maguire ku munota wa 72 n’umutwe mu gihe Andre Onana yakuyemo Penaliti ku munota wa nyuma.

United yatangiye nabi mu itsinda A irimo, itsindwa na Bayern Munich ndetse na Galatasaray ariko yabonye amanota yari ikeneye ngo nibura irebe ko yazarwana no kuzazamuka mu itsinda.

United itari mu bihe byiza,yarwanye no kurinda kiriya gitego cya Maguire ariko iza guhura n’akaga ku munota wa nyuma w’iminota 7 bari bongereye kuri 90.

Scott McTominay yakoreye ikosa Mohamed Elyounoussi mu rubuga rw’amahina,umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yatewe na Jordan Larsson -umwana w’uwahoze ari rutahizamu wa United, Henrik,Andre Onana ayikuramo.

Onana nawe yahise yiyunga n’abafana kuko mu mikino yabanje nawe ari mu batumye United itakaza amanota.

Muri iri tsinda,Galatasaray yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino yari yakiriye.

United yabonye amanota 3 ya mbere mu gihe Bayern ya mbere ifite 9 naho Galatasaray ikagira 4.

Ku rundi ruhande,Mu Itsinda B, Abanya-Brazil,Gabriel Martinelli na Gabriel Jesus bafashije Arsenal gutsindira Seville CF iwayo ibitego 2-1 mu gihe Lens yanganyije na PSV Eindhoven igitego 1-1.

Mu itsinda C,Real Madrid yatsinze SC Braga ibitego 2-1 bya Rodrygo na Bellingham mu gihe Napoli SSC yatsindiye Union Berlin iwayo igitego 1-0 cya Giacomo Raspadori.

Mu itsinda D,ikipe ya Real Sociedad yatsindiye Benfica iwayo igitego 1-0, mu gihe Inter Milan yatsinze FC Salzburg ibitego 2-1.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023 (saa 21:00)

Itsinda E:

Feyenoord vs Lazio Roma (18:45)
Celtic vs Atlético Madrid

Itsinda F:

Newcastle United vs Borussia Dortmund
Paris Saint-Germain vs AC Milan

Itsinda G:

RB Leipzig vs FK Crvena Zvezda
Young Boys vs Manchester City

Itsinda H:

FC Barcelone vs Shakhtar Donetsk (18:45)
Royal Antwerp vs FC Porto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa