skol
fortebet

Onana yasabye imbabazi nyuma yo gutukana ibitutsi biteye isoni n’umufana

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Essomba Willy Onana uheruka gutukana cyane n’umufana wa Rayon Sports nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports,yasabye imbabazi.
Uyu munya Cameroon wanenzwe na benshi kubera uko yitwaye kuri uyu mufana wari umunenze,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022, yabyutse asaba imbabazi ku bitutsi yakoresheje ndetse yizeza abakunzi ba Rayon Sports bagiye gukomeza guhatana.
Yagize ati "Banyamupira w’amaguru, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi ku gikorwa (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Essomba Willy Onana uheruka gutukana cyane n’umufana wa Rayon Sports nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports,yasabye imbabazi.

Uyu munya Cameroon wanenzwe na benshi kubera uko yitwaye kuri uyu mufana wari umunenze,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022, yabyutse asaba imbabazi ku bitutsi yakoresheje ndetse yizeza abakunzi ba Rayon Sports bagiye gukomeza guhatana.

Yagize ati "Banyamupira w’amaguru, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi ku gikorwa nagaragaje mu mpera z’icyumweru gishize, ndasaba imbabazi abakunzi bose b’umupira w’amaguru bumva ibyo tunyuramo mu gihe dukora akazi kacu, nari ndi mu buribwe bukabije mu mubiri wanjye bitewe n’imvune yatumye ntakomezanya n’abakinnyi bagenzi banjye bituma mvunga ibyo ntakavuze! Ku bakunzi ba Rayon Sports mumbabarire kandi ndagira ngo mbabwire ko twatsinzwe umurwano ntabwo twatsinzwe intambara."

Ku wa Mbere,tariki ya 10 Ukwakira 2022 ni bwo Rayon Sports yashyize Post ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi ba yo kuba yaratsinzwe mu mpera z’icyumweru gishize na Kiyovu Sports ikabatwara igikombe.

Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti "ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba."

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati "mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo."

Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi amutuka igitutsi gikomeye undi nawe aramusubiza birangira bose batukanye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa