addresiya
Kigali
startimes

Paulo Dybala yateje impaka kubera amagambo yavuze kuri Paul Pogba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 May 2020 Yasuwe: 3815

Rutahizamu wa Juventus uherutse gukira Coronavirus,Paulo Dybala,yatangaje ko mu byo yifuza harimo kongera gukina mu ikipe imwe n’umukinnyi wa Manchester United,Paul Pogba bituma benshi batekereza ko ashaka kwerekeza mu ikipe ya Manchester United.



Pogba na Dybala bakinannye mu mwaka wa 2015-16 batwarana ibikombe bibiri u Butaliyani ariyo mpamvu yatangaje ko yifuza ko bazongera gukina.

Paul Pogba na Dybala baguranye imipira mu mukino Juventus yatsinzemo United igitego 1-0,Old Trafford muri UEFA Champions League in 2018,bituma uyu mukinnyi yemeza ko uyu ariwo mupira w’agaciro kurusha izindi yaguranye n’abandi bakinnyi.

Dybala yabwiye urubuga rwa UEFA ati “Ntabwo nigeze mbona umupira nk’uyu.Iturutse mu ikipe ya Manchester United,ku muvandimwe wanjye Paul,nkunda cyane nk’umukinnyi n’umuvandimwe.

Nagize amahirwe yo gusangira ibihe byiza kandi ndizera ko tuzongera gukinana mu minsi iri imbere.”

Pogba na Dybala bakinanye neza muri Juventus ndetse hari ibihuha bivuga ko aba bombi bashobora kongera gukinana.

Amakuru avuga ko Pogba yifuza kongera gusubira muri Juventus yavuyemo agaruka muri Manchester United gusa hari n’andi avuga ko iyi kipe yo mu Bwongereza yifuza Paulo Dybala utagikunzwe cyane nyuma yo kuza kwa Cristiano Ronaldo.

Pogba w’imyaka 27 yagerageje kwitwara neza nyuma yo kugaruka muri Manchester United ariko uyu mwaka ntiyahiriwe kubera imvune.

Muri uyu mwaka w’imikino Paulo Dybala yatsinze ibitego 13 anatanga imipira 12 mu mikino 34 yakiniye Juventus muri uyu mwaka w’imikino.


Dybala na Pogba bari inshuti magara ubwo bakinanaga muri Juventus

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 4085 0

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5492 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 7231 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 4168 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2286 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1953 0