skol
fortebet

Pavaza wasifuriye Amavubi na Cote d’Ivoire yareze abayobozi ba FERWAFA ko bashatse kumuha ruswa

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusifuzi w’umunya Namibia Jackson Pavaza wasifuye umukino Amavubi na Cote d’Ivoire yamaze gutanga ikirego muri CAF arega bamwe mu bayobozi ba FERWAFA kumuha ibahasha ya kaki akeka ko yarimo ruswa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Namibian Sun abitangaza,uyu musifuzi w’umunya Namibia yakibwiye ko mbere y’uyu mukino wo ku Cyumweru ,yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA, Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric aho Regis yaje afashe iyi envelope yarimo amadolari arayimuhereza,arayanga, amubwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF.

Pavaza yabwiye Namibian Sun ko abayobozi ba FERWAFA bashatse kumuha ruswa

Yagize ati “Amafaranga yari muri Envelope.Sinigeze mbasha kuyabara cyangwa ngo ndebe uko angana.Namubwiye ko nta mpano n’imwe y’umuntu nakwakira kuko ari ko amabwiriza ya CAF abidutegeka.”

Pavaza yavuze ko atabashije kumenya umunyamabanga wa FERWAFA,Regis na Eric Ruhamiriza,ariko yoherereje amafoto yabo ikinyamakuru Namibian Sun kimubwira ko ari umunyamabanga wa FERWAFA.

Pavaza wabaye umusifuzi w’umwaka muri Namibia ndetse akaba afitiwe icyizere na CAF,yamaze kurega aba bayobozi ba FERWAFA abashinja ruswa muri CAF.

Pavaza yavuze ko iyi bahasha yarimo amafaranga yamusabaga ko yakwibira Amavubi agatsinda Cote d’Ivoire bikayafasha kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon.

Pavaza ko atari ubwa mbere ahawe ruswa ngo asifure nabi,kuko amaze guhabwa ruswa inshuro 3 akayanga ndetse abagerageje guhirahira bamuha ruswa ahita abarega muri CAF.

Uwayezu yabwiye Radio 10 ko Pavaza yabaharabitse kuko amafaranga yashyize muri Kaki ari ayo FERWAFA itegekwa na CAF guha abasifuzi iyo bageze mu gihugu.

Pavaza yavuze ko FERWAFA yashatse kumuha ruswa

Amabwiriza ya CAF ategeka ko iyo abasifuzi bageze mu gihugu barasifuriramo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho rigomba kubafasha ku byo bakeneye ariyo mpamvu Pavaza yasabye ko mu byo bahawe bakongererwaho amadolari 200,FERWAFA iyabahe yayakubye 4 kuko bari 4 avuga ko bashatse kumuha ruswa.

Umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu,yavuze ko bakibona ubutumwa bwa Pavaza kuri iki kibazo, bagerageje kugishakira igisubizo banirinda ko yarakara agasifurira nabi Amavubi ayaziza kubakira nabi,hanyuma ku wa Gatanu saa yine z’ijoro we na Ruhamiriza bamuzanira ibahasha irimo aya mafaranga bayakubye kane kuko bari abasifuzi bane,bayahaye Pavaza arayanga avuga ko amadolari 200 yabasabye ari ayabo bose uko ari 4,arayanga, none byarangiye avuze ko ari ruswa FERWAFA yashatse kumuha.

Ibitekerezo

  • Muyanzanire ndi hano i Remera mbereke uko intama zambarwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa