skol
fortebet

Pele yahishuye ko yasambanye n’abakobwa benshi cyane ndetse atazi n’umubare w’abana yabyaye

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunya Brazil watwaye ibikombe by’isi 3 ndetse akabitsindamo ibitego 12 mu mikino 14 yahishuye ko kimwe na mugenzi we Maradona nawe yakoze imibonano mpuzabitsina n’abagore benshi atakwibuka umubare ndetse ngo n’abana yabyaye ntabwo abazi.

Sponsored Ad

Ubu uyu musaza w’imyaka 80 yavuze ko atigeze arebera izuba abakobwa bamuzagaho bashaka kwishimira mu ntsinzi ye ariyo mpamvu ngo yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abakobwa atazi umubare.

Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru muri Brazil,yashakanye n’abagore 3,yavuze ko yabyaye abana benshi cyane ku buryo atabasha kumenya niba bamwe bakiriho.
Yagize ati “Mvugishije ukuri,nakoze imibonano mpuzabitsina cyane,nza kubyara abana nkaza kubamenya nyuma.”

Abana ba Pele bazwi ni 7 barimo uwitwa Sandra Machado yihakanye kugeza ubwo urukiko rwo mu mwaka wa 1996 rwemeje ko ari umwana we.

Abana 5 mubo Pele yemera barimo uwitwa Kelly w’imyaka 54, Edinho w’imyaka 50, Jennifer w’imyaka 42, n’impanga Joshua na Celeste w’imyaka 24 bose yababyaranye n’abagore be babiri barimo Rosemeri dos Reis Cholbi na Assiria Lemos Seixas.

Sandra wishwe na kanseri muri 2006,Pele yamubyaranye n’umukozi wo mu rugo witwa Anisia Machado. Pele kandi mu mwaka wa 1968 yateye inda umunyamakuru Lenita Kurtz babyarana umukobwa witwa Flavia w’imyaka 52.

Pele yahishuye ko abakobwa yaterese n’abagore yababwiye ko atari uwo kwizerwa yikundira guheheta.

Yagize ati “Umugore wanjye wa mbere yari abizi ko ntari umwizerwa.Ntabwo nabeshya.”

Maria da Graca Xuxa w’imyaka 57 wahoze ari umunyamideli wakundanye na Pele afite imyaka 17,yahishuye ko Pele yamubwiye ati “N’urukundo rufunguye ariko kuri we gusa.”

Pele afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byiza ku isi kuko yatsinze ibitego 1,283 mu mikino 1,363 yose yakinnye mu buzima bwe ndetse yihariye agahigo ko kuba umukinnyi umwe rukumbi watwaye ibikombe by’isi 3.

Pele yavukiye mu muryango ukennye nubwo se yari umukinnyi anakinira ikipe ikomeye yo mu gihugu cya Brazil.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa