skol
fortebet

Pellegrini utoza Westham n’umugore we batezwe n’amabandi yitwaje imbunda polisi irahagoboka

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunya Chile Manuel Pellegrini uherutse kugirwa umutoza wa Westham yo mu Bwongereza,yatezwe n’amabandi yari yitwaje intwaro ubwo yari agiye gusangira n’umugore we n’inshuti ze muri restaurant imwe mu mujyi wa Santiago,polisi irahagoboka.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo aya mabandi yari afite imbunda yateze uyu mutoza n’umugore we bagiye kurya polisi ibyivangamo irasana nabo birangira aya mabandi ahunze.

Aya mabandi yibye isakoshi y’umugore w’uyu mutoza abapolisi barabibona bahita baza gutabara nibwo batangiye kurasana,aya mabandi acikira mu modoka ya Porsche yari yibye nyuma aza kuyita mu nkengero z’umujyi.

Iyi mirwano yabereye ku isoko ryitwa Casa Costanera,yarangiye nta muntu uyiguyemo nubwo benshi batewe ubwoba n’iyi mirwano yabereye hafi y’aho abaturage batuye.
Polisi ya Chile yakurikiye aya mabandi mu ndege ntiyayafata, kuko yavuye mu modoka acikira mu mazu y’abaturage.

Pellegrini n’inshuti ze bavuze ko bagerageje kwinginga aya mabandi yari yabatunze imbunda abasaba amafaranga,birangira polisi ibatabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa