skol
fortebet

Pep Guardiola yagiriye inama ikomeye abakinnyi be nyuma y’akaga Grealish yahuye nako

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Man City, Pep Guardiola, yabwiye abakinnyi be bakize ko bahora barebwa ku mbuga nkoranyambaga - bityo “ko abagizi ba nabi babazi neza”.

Sponsored Ad

Yasabye abakinnyi kudakunda gushyira ubutunzi bwabo kuri interineti nyuma y’aho abagizi ba nabi bateye urugo rwa Jack Grealish bakamwiba akayabo.

Umutoza wa City yavuze ko bagomba kwirinda gushyira “ byinshi ku mbuga nkoranyambaga - kuko iyo batazi ibyo ukora biba ari byiza. Abantu barategereje. Bategereje kumenya aho uri ”.

Umukunzi wa Grealish, Sasha Attwood na bene wabo bagera ku icumi bari mu rugo rwe rwa miliyoni 5.6 z’amapound i Cheshire mu ijoro ryo ku wa gatatu,ubwo bumvaga abajura hejuru.

Bakanze inzogera yo gutabaza ubwo bamenyaga igitero cy’aba bajura ariko aba bajura bahise bahunga bibye ibintu bifite agaciro ka miliyoni 1 y’amapawundi birimo amasaha n’ibindi by’agaciro, nubwo uru rugo rwari rurinzwe cyane.

Grealish w’imyaka 28,yibwe bagiye gukina na Everton muri Premier League.Hari hashize iminsi mike yimukiye muri iyo nzu.

Kuri noheli,uyu mukinnyi n’umukunzi we Sacha bashyize hanze ifoto bari kumwe n’imbwa yabo basangirira ahahenze cyane.

Guardiola yavuze ko uyu mukinnyi we wa miliyoni 100 z’amapound,arakina uyu munsi na Sheffield United,nyuma y’ibyo bibazo byose. Yongeyeho ati: “Niko bimeze muri iki gihe mu isi ya none.

Ati: “Yego byari ibihe bibi kuri we n’umuryango we ariko, ku bw’amahirwe, umuryango we ntiwakomeretse.”

Pep yavuze ko abakinnyi b’ubu bakwiriye kwitonda kuko ngo yaba i Manchester n’iwabo i Catalonia haba ubujura.

Abakinnyi b’ikipe ya Man City bakunze guhura n’ubujura kuko na Mahrez akiyikinamo yibwe akayabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa