skol
fortebet

Pep Guardiola yatangaje urutonde rw’indirimbo 6 akunda cyane

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola uri mu bakunzwe ku isi,yatangarije BBC indirimbo akunda cyane ziganjemo iza kera cyane ndetse benshi mu Rwanda batazi.

Sponsored Ad

Uyu munya Espagne wegukanye igikombe cya Shampiyona umwaka ushize aciye agahigo ko kugeza ku manota 100,yavuze ko akunda umuhanzi Elton John ku buryo bukomeye ndetse yifuza ko yazakorera igitaramo mu mujyi wa Manchester.

Guardiola yatangaje ko akunda cyane Elton John

Pep wagaragaje ko yakurikiye umuziki kuva kera yavuze ko hari abahanzi bo mu mujyi wa Catalunya akunda cyane barimo uwitwa Manuel Serrat na Lluis Llach.

Impamvu Guardiola akunda indirimbo yitwa New York, New York, sung yaririmbwe na Frank Sinatra mu mwaka wa 1980 n’uko ubwo yasezeraga mu ikipe ya FC Barcelona,yamaze umwaka mu biruhuko mumujyi wa New York ari kumwe n’umuryango we ndetse hamubereye heza cyane ndetse abana be bamenya icyongereza byihuse.

Indirimbo 6 Guardiola avuga ko zahinduye ubuzima bwe:

Don’t Look Back in Anger, by Oasis. (1996)
The Healing Day, by Bill Fay (2012)
Fiesta, by Joan Manuel Serrat (1970)
Amor Particular, by Lluis Llach (1984)
New York, New York, sung by Frank Sinatra (1980)
Your Song, by Elton John (1970)


Guardiola ari kumwe na Noel Gallagher uririmba mu itsinda rya Oasis akunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa