skol
fortebet

Pep Guardiola yatangaje ikipe yifuza gusorezamo umwuga we w’ubutoza

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Mancehester City Pep Guardiola yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza kurangiriza ubutoza bwe mu ikipe y’abana ya FC Barcelona izwi ku izina rya La Masia.

Sponsored Ad

Pep yabwiye abanyamakuru ba Spanish TV ko afite inzozi zo gusoreza umwuga we aho yatangiriye n’ukuvuga mu bato ba FC Barcelona gusa ahishura ko atazigera yongera gutoza ikipe nkuru ya FC Barcelona.

Yagize ati “Nzasoreza umwuga wanjye aho nawutangiriye.Intambwe zanjye za nyuma nzaziterera mu makipe y’abakiri bato.Ndatekereza ni mu bato za Barca.Niho natangiriye kandi hangize umutoza mwiza.Igihe cyanjye cyo gutoza ikipe nkuru cyararangiye kuko uko bambonaga nkiyitoza siko meze ubu.Nahagiriye ibihe byiza ndi kumwe n’abakinnyi bari bafite impano na perezida Juan Laporta ndetse n’umukinnyi wa mbere ku isi Lionel Messi.”

Pep Guardiola w’imyaka 47, aherutse gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Manchester City azamugeza mu mwaka wa 2021 agitoza iyi kipe iherutse kwegukana Premier League.

Guardiola yakiniye FC Barcelona mu myaka za za 90,asoza umupira w’amaguru atoza ikipe y’abana mu mwaka wa 2007 aho yaje kuzamurwa mu mwaka wa 2008 afasha Barca kwegukana ibikombe 14 byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa