skol
fortebet

Pep Guardiola yatanze isezerano ritangaje ryavugishije benshi

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pep Guardiola yemeje ko "azasezera" ku kazi ko gutoza mu gihe Manchester City yasubiramo ibyo yakoze ubushize igatwara ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino.

Sponsored Ad

City yegukanye igikombe cya Premier League, FA Cup hamwe na Champions League mu mwaka w’imikino ushize,ikora amateka yaherukaga gukorwa na Man United.

Kugeza ubu,Man City irarushwa amanota atandatu na Arsenal iri ku mwanya wa mbere,byatumye benshi bibaza niba iyi kipe yashobora gusubiramo ibyo bakoze mu 2022/23.

Guardiola ariko, yizeye ko azarangiza ku mwanya wa mbere muri Premier League kandi yatangaje ko azasezera nibongera gukora amateka nk’ariya.

Mbere yo guhangana na Aston Villa, yabwiye Amazon Prime ati: "Nidutwara ibikombe bitatu muri uyu mwaka w’imikino, nzasezera.

Nibyo rwose.

Nzi ko bigoye cyane, hari amakipe adasanzwe mu Bwongereza.

Kandi ni rimwe byabaye,ni Sir Alex Ferguson wabikoze natwe ubwacu mu mwaka w’imikino ushize.

Tuzareba urwego rwacu kandi amarushanwa ubwayo niyo agena urwego rwawe, uwo muhanganye arabigena, irushanwa riri hejuru ariko muri Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo,gutekereza ku gikombe,ubyibagirwe."

Guardiola yaraye atsinzwe na Aston Villa igitego 1-0,yuzuza umukino wa kane wikurikiranya adatsinda.Yaherukaga kunganya na Chelsea,City na Liverpool.

Man City yagowe cyane n’imvune ya kizigenza Kevin de Bruyne yagenderagaho ndetse no kubura kwa hato na hato kwa Rodri.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bagiye impaka ku magambo ya Guardiola bavuga ko abona ko bitoroshye kongera gutwara ibikombe 3 nkuko yabigenje ubushize.

Amashoti abiri ya Man City ikina na Aston Villa FC niyo make yageragejwe n’ikipe ya Pep Guardiola mu mikino 535 ya shampiyon.

Kandi nta yindi kipe yigeze itera amashoti 22 ikipe itozwa na Guardiola mu mukino umwe,uretse Aston Villa gusa.

Aston Villa imaze imikino 14 ya Premier League yikuriranya itsinda mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa