skol
fortebet

Perezida Kagame mu barebye irushanwa rya Singapore Grand Prix

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.
Perezida Kagame kandi yarebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix, ryabereye kuri Marina Bay Circuit.
Perezida Kagame ari muri Singapore guhera kuwa 30 Nzeri, ubwo byatangazwaga ko yatangiyeyo uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Rumaze kubamo ibikorwa byinshi, birimo ikiganiro muri Nanyang (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.

Perezida Kagame kandi yarebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix, ryabereye kuri Marina Bay Circuit.

Perezida Kagame ari muri Singapore guhera kuwa 30 Nzeri, ubwo byatangazwaga ko yatangiyeyo uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Rumaze kubamo ibikorwa byinshi, birimo ikiganiro muri Nanyang Technological University (NTU). Iryo somo rizwi nka The Majulah Lecture ryatangijwe mu 2017, nk’umwanya abayobozi mu nzego za leta n’abikorera bunguraniramo ibitekerezo.

Ni uruzinduko kandi rwasinyiwemo amasezerano azatuma u Rwanda rutangira kohereza abanyeshuri muri NTU iri muri kaminuza za mbere zikomeye ku isi, guhera mu mwaka utaha.

U Rwanda na Singapore bisanganywe umubano mwiza, ndetse Minisitiri w’Intebe w’Icyo gihugu, Lee Hsien Loong, aheruka mu Rwanda muri Kamena, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

Ni uruzinduko rwabaye urwa mbere agiriye mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Iri rushanwa rya Singapore Perezida Kagame yarebye ryegukanwe na Sergio Perez ukinira Redbull asize abashoferi 2 ba Ferrari Charles Leclerc na Carlos Sainz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa