skol
fortebet

Perezida Kagame yafunguye ikibuga cya Cricket cyubatswe i Gahanga-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage usoza ukwezi kwa cumi kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017 Perezida Paul Kagame yahise afungura kumugaragaro ikibuga cya Cricket cyuzuye mu i Gahanga mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro mu murenge wa Gahanga mu muganda usoza Ukwezi.Yabwiye abaturage ko bakwiye kwigira kuburyo azajya abasura azajya asanga hari aho bigejeje batera imbere.
Yagize ati ”Mubyo twubaka byose, tugomba gushyiraho akacu, abashaka ko dufatanya bagasanga hari (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage usoza ukwezi kwa cumi kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017 Perezida Paul Kagame yahise afungura kumugaragaro ikibuga cya Cricket cyuzuye mu i Gahanga mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro mu murenge wa Gahanga mu muganda usoza Ukwezi.Yabwiye abaturage ko bakwiye kwigira kuburyo azajya abasura azajya asanga hari aho bigejeje batera imbere.

Yagize ati ”Mubyo twubaka byose, tugomba gushyiraho akacu, abashaka ko dufatanya bagasanga hari aho tugeze. Dukomeze uwo mutima wo gufatanya no gukora cyane bityo igihugu cyacu kigere ku majyambere. Turashaka amajyambere n’imibereho myiza. Nta kizatubuza kubigeraho.”

Mu butumwa bwe muri uyu muganda, Perezida Kagame [The Digital President] yavuze ko abanyarwanda bose bagomba gutura heza kandi bakegerezwa amazi n’amashyanyarazi mu buryo bwose bushoboka.

Ati ”Turashaka gukomeza kubaka, tugatura mu midugudu, twese ibikorwaremezo bikatugeraho. amashuri, amazi, n’amashanyarazi bitugeraho twese iyo dutuye neza mu midugudu.”

Perezida Kagame yari kumwe n’abashyitsi batandukanye barimo n’abahagarariye umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza, Commonwealth.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashimangira ko iki kibuga mpuzamahanga kigiye guteza imbere umukino wa cricket ndetse ko ari n’ikimenyetso cy’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’amahanga.

Yagize ati, ’’Mwisanzure mu Rwanda mwumve ko muri mu rugo cyane ubu noneho dufite izina rya Christopher Shale hano nk’urwibutso. iki kibuga n’ibikorwa remezo bigiye gufasha umukino wa cricket kuzamuka, ndetse abana b’abakobwa n’ababahungu babanyarwanda barusheho kugira umubano mwiza nabo mu Bwongereza baze gukina hano cyangwa naba hano bajye mu Bwongereza gukina cricket.’’

Alby Shale umuhungu wa Christopher Shale watabarutse amaze imyaka amenye u Rwanda ndetse anagaragaje ko arukunda cyane yagarutse ku bihe byingenzi byaranze urugendo rwo kubaka iki kibuga, ’’Mu myaka 10 ishize, Data yabengutse u Rwanda. imyaka 8 irashize data atekereje cricket nk’izira yo kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. mu myaka 7 ishize yaratabarutse. imyaka 6 irashize dufashe icyemezo cyo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda nk’urwibutso rwe. Imyaka ibaye 5 dutangiye gushaka ikibanza mu rw’imisozi 1000. mu myaka 4 ishize nabwo twari dugishakisha ikibanza mu gihugu cy’imisozi 1000. mu myaka 3 ishize MINISPOC yatanze iki kibanza mubona imbere yanyu. imyaka 2 irashize, Eric Dusingizimana aciye agahigo ku isi ko kumara amasaha menshi akina cricket. Hari benshi hano bakoze uko bashoboye kugira ngo uyu mushinga ube ugeze aho ugeze uyu munsi, mu izina ry’uwagize iki gitekerezo nshimiye buri wese wagize icyo akora kandi ni by’agaciro.’’

Iyi itade yuzuye itwaye Miliyoni imwe y’Amapawundi angana na Miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda.

Igice kinini cy’aya mafaranga gikomoka ku baterankunga batangiye gutera inkunga icyo gikorwa kubera ko Eric Dusingizimana yari amaze guca agahigo ku isi, ko kumara amasaha arenga 51 akina uyu mukino, ibintu bitarakorwa n’undi ku isi.

Iyi sitade kandi yubatswe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka bungana na hegitari 4.5, inabasonera imisoro isanzwe itangwa ku bikorwa nk’ibyo ingana na 18% by’ingengo y’imari y’uwo mushinga.’

Iyi sitade iri mu za mbere mu bwiza ku isi kuko iherutse gushyirwa muri sitade za Criket 10 za mbere ku isi.

Ni sitade ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137.

Igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwitwa “Bermuda Glass” bugaragara kuri sitade zikomeye nka Santiago Bernabeu ya Real Madrid.

Gutaha iyi stade mpuzamahanga ya Cricket byanitabiriwe n’ibihanganjye muri uyu mukino barimo umwongereza Brian Charles Lara, Michael Paul Vaughan wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ya Cricket ndetse hari n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi, Sarah Ferguson.
REBA AMAFOTO:







TAMBAGIRA UBWIZA BW’IKI KIBUGA














Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa