skol
fortebet

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya basketball Kimironko

Yanditswe: Saturday 27, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bafunguye icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space” kirimo ikibuga cya Basketball cyitezweho kuzamura impano z’abakiri bato.

Sponsored Ad

Iki kibuga giherereye ahazwi nko kwa “Mushimire”, gifite imyanya y’abantu 500. Cyubatswe ku bufatanye bwa Federasiyo y’Umukino wa Basketball mu Rwanda hamwe n’Irushanwa rya Basketball muri Afurika, BAL; Imbuto Foundation na Minisiteri ya Siporo.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iki kibuga barimo BAL na NBA n’abandi bakomeje kugira uruhare mu gutuma u Rwanda rubona ibikorwaremezo bifasha abakiri bato.

Umukuru w’Igihugu yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho, ku buryo impano zabo zirushaho kugaragara.

Yavuze ko ibikorwaremezo nk’ibi bikwiriye kubungabungwa ku buryo akamaro kabyo gakomeza kwigaragaza.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda n’igihugu muri rusange kizakomeza gukora ibishoboka byose mu bushobozi buhari, mu bikorwa bibyarira inyungu abenegihugu kandi n’abafatanyabikorwa nabo bakabyungukiramo bijyanye n’impamvu bagize uwo muhate mu gufatanya n’u Rwanda.

Kimironko Sports and Community Space igizwe n’ibibuga bitatu byo gukiniramo, ubwiherero, ubwogero n’ibindi. Yashyizwemo amatara ku buryo hazajya hakinirwa imikino ya Basketball mu masaha y’ijoro.

Ni kimwe mu bibuga bibiri byari biteganyijwe ko bizatahwa muri uyu mwaka wa 2023 kuko ikindi cyatashywe muri Gashyantare uyu mwaka cyiswe Lycée de Kigali Gymnasium cyubatswe ku bufatanye na NBA Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa