skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye indege yihariye ikipe y’u Rwanda yitabiriye Afrobasket2021Q

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze indege ya RwandAir yihariye ku Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye imikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021) azabera muri Tunisia muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Sponsored Ad

Abakinnyi 16 n’abatoza ndetse n’abandi bafite icyo bazaba bafasha iyi kipe bahagurutse mu Rwanda n’iyi ndege yihariye (Private Jet) bahawe na Perezida Kagame bagana muri Tunisia aho bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti mbere y’uko bazaba binjira mu irushanwa nyirizina tariki 17 Gashyantare 2021 bakina na Mali bari kumwe mu itsinda rya kane (D).

Nyuma y’ibyumweru bitatu Ikipe y’u Rwanda yari imaze mu mwiherero,yuriye indege kuri uyu wa Gatanu ijya gukina iyi mikino.

Kuri uyu wa Kane,Iyi kipe yasuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa,ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports, Shema Maboko Didier na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Minisitiri Munyangaju yavuze ko bashyigikiwe, abasaba kuzitwara neza mu mikino bitabiriye muri Tunisia.

Ati “Icyo nababwira ni uko igihugu kibari inyuma ndetse twese ni mwe duhanze amaso. Dutegereje kubona mutsinda kandi dutewe ishema namwe. Turabifuriza amahirwe. Nk’ikimenyetso cy’uko guverinoma ibashyigikiye, nishimiye kubabwira ko mwahawe indege ituma mugenda mu mutekano kandi mugakora urugendo rutavunanye.”

Ikipe y’u Rwanda irateganya kuzakina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, aho izakina na Tunisia tariki 14 Gashyantare ndetse n’uzayihuza na Misiri tariki 15 Gashyantare 2021.

Muri iyi mikino y’amajonjora ya kabiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda izatangira ihurana Mali tariki 17 Gashyantare 2021, izakurikizaho umukino wa Nigeria tariki 18 Gashyantare 2021 ni mu gihe izasoza ihura na South Sudan tariki 19 Gashyantare 2021.Imikino iheruka u Rwanda rwakinye rwarayitsinzwe yose i Kigali.

Abakinnyi 16 batoranyijwe: Gasana Sano, udafite ikipe, Ndoli Jean Paul ukinira RP IPRCKigali, Mpoyo Axel Olenga, Habimana Ntore wa Laurrier University, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots, Ntwari Marius Trésor wa APR BBC, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC, Niyonkuru Pascal wa APR BBC, Kaje Elie wa REG BBC, Shyaka Olivier wa REG, Sagamba Sedar wa Patriots, Hagumintwari Steven wa Patriots, Kabange Kami wa REG BBC, Bugingo Kabare Hubert wa RP IPRC Huye, Herbert Wilson Kenneth Gasana wa Patriots.

Abandi bajyanye n’Ikipe ni abantu bane barimo umutoza, Henry Mwinuka, Umutoza wungirije, Nkusi Aime Karimu, Team Manager, Ntaganda Erneste n’Umuyobozi wa Tekinike Mutokambali Moïse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa