skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Patriots BC ayishimira uko yitwaye muri BAL [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, May 2021

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BC ayishimira uko yitwaye mu mikino ya Basketball Africa League aho yatahaye umwanya wa 4 mu bigugu 12 byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika byesuraniye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika muri Basketball,abashimira ko bashimishije Abanyarwanda.

Yagize ati "Gutsinda no gutsindwa ni bimwe mu bigize ubuzima, uratsinda ukanatsindwa.Ntabwo bireba uwo uriwe cyangwa aho ukomoka.Buri gihe gutsinda no gutsindwa bibaho.Iyo ubirebye neza hari igihe unatsinda igihe watsinzwe.Ndashaka kuvuga ko igihe watsinzwe ntugatakaze uko gutsindwa kuko kugufasha kwiga. Niba hari ikintu gishimisha ni ugutsinda.

Yakomeje ati "Nashakaga kubashimira ku byo mwakoze byose muri BAL. Ndabizi ubu mushobora kuba mutishimye kuko mutatwaye igikombe, ariko ndatekereza ko mwakabaye mufite ishema, mwakabaye mwishima kuko mwatumye abandi bishima”.

Perezida Kagame n’umuryango we bashyigikiye cyane Patriots BC kuko imikino yayo myinshi bayirebye ndetse hari n’uwo bitabiriye bari kumwe na Perezida Emmanuel Macron.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko bashimiye uburyo Patriots BC yitwaye.

Yagize ati "Twishimiye uburyo Patriots BC yitwaye, kuba yazanye umwanya wa kane mu irushanwa nk’iri. Kwakira irushanwa nk’iri udafitemo ikipe byaba ari igisebo ariko Patriots BC mwarakoze kuhaba kuko byatumye twerekana urwego rwacu. BAL yabaye umwanya mwiza wo gukora imyitozo kuko abakinnyi bari muri Patriots BC, benshi bazaba bari mu ikipe y’igihugu, navuga ko babonye umwanya mwiza wo kumenyerana".

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide, yavuze ko bashimishijwe no kwakirwa n’Umukuru w’igihugu.

Yagize ati "Twishimiye ko Umukuru w’ igihugu yatwakiriye, bitwereka ko twakoze neza. Gusa yaduhaye Inama z’uko tuzitwara mu marushanwa ataha kandi twabimwijeje".

Patriots BC yarangije ku mwanya wa 4 nyuma yo gusezererwa muri 1/2 na US Monastir hanyuma ku mwanya wa 3 igatsinda na Petro de Luanda.

Patriots BC yari yihaye intego yo kugera 1/4,yarenze iyi ntego igera muri 1/2 aho yatsinze umukino washimishije cyane abanyarwanda benshi wa Feroviario de Maputo.

Basketball Africa League yatangiye ku Cyumweru tariki 16 isozwa ku itariki 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena,yegukanwe na Zamalek yo mu Misiri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa