skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kugaragaza indi mpano afite muri Siporo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma y’ igihe kirekire abantu baziko akina umukino wa tennis kuri ubu yagaragaje asigaye akina umukino wa Basketball.

Sponsored Ad

Mu mafoto ya Perezida Kagame yafashwe ubwo hafatwaga amashusho ya Filime mbarankuru ‘Rwanda The Royal tour’ igaragaraza u Rwanda nk’ ahantu nyaburanga mu bukerarugendo harimo agaragagaza impano za Perezida w’ u Rwanda zirimo gushushanya no gukina umukino wa Basketball.


Perezida Kagame ni umukunzi w’ imikino itandukanye irimo n’ umupira w’ amaguru. Yigeze kubwira itangazamakuru ko ari umufana w’ ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza.

Muri 2015 hari ifoto yagiye ahagaragara ya Perezida Kagame arimo gukinana umukino wa Basketball n’ umuryango we.


Perezida Kagame na Peter Greenberg urimo gukora iyi filime bari kumwe n’ abarinzi ba pariki


Arsenal FC yahaye Perezida Kagame impano kubera urukundo akunda siporo, aha Perezida Kagame ari kumwe n’ icyamamare Tony Adams

inkuru bifitanye isano :Reba amafoto y’ ubudasa ya Perezida Kagame yafashwe ubwo hafatwaga amashusho ya filime ’Rwanda The Royal tour’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa