skol
fortebet

Perezida Kim Jong Un yasabye ikintu gikomeye Putin bafitanye ubucuti

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ruzinduko rw’amateka Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un yagiriye mu Burusiya, yasabye Putin na we kuzamusura, arabimwemerera.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru biravuga ko Perezida Putin atigeze abwira mugenzi we igihe azamusurira gusa ngo yabyemeye.

Perezida Putin na Kim Jong Un bafite byinshi bahuriyeho

Nta n’umwe muri bo usohoka mu gihugu cyane. Umukuru wa Kremlin (ibiro bya Perezida w’Uburusiya) ntarava mu Burusiya muri uyu mwaka. Kuri Kim, imyaka we yari ibaye ine.

Uburusiya na Koreya ya Ruguru byombi byashinjwe kuba byarahindutse "leta zigometse".

Byombi amahanga yabifatiye ibihano bikomeye.

Uruzinduko rwa Kim Jong Un rwabanje kugirwa ubwiru, aho rwarinze rugera ku munsi warwo nyirizina hashize amasaha macye rwemejwe kandi na bwo hadatangajwe igihe ruzabera.

Kim Jong Un wagiye mu Burusiya ari muri Gari ya Moshi idasanzwe igenda ku muvuduko wo hasi kubera imiterere yayo, bitewe n’uburemere kuko ari umutamenwa, kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na mugenzi we Putin, muri uru ruzinduko akoze kuva haduka icyorezo cya Covid-19.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya, bivuga ko muri ibi biganiro, u Burusiya bwijeje Korea ya Ruguru, ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi mu by’isanzure, mu gukora ibyogajuru, mu gihe Putin we yemereye Abanyamakuru ko abona ko “bishoboka ko habaho imikoranire mu bya gisirikare.”

Umuryango w’Abibumbye uri gukurikirana neza ngo umenye niba Koreya ya ruguru yaba yahaye intwaro Uburusiya cyane ko ibi bihugu byombi byafatiwe ibihano.

Vladimir Putin na Kim Jong Un hari inyungu babona bashobora gukura mu mubano wa hafi cyane wabo.

Mbere na mbere, Koreya ya Ruguru ifite uruganda runini cyane rw’intwaro, rufite ubushobozi bwo gukora intwaro nyinshi cyane. Mu gihe intambara y’Uburusiya muri Ukraine ikomeje, Koreya ya Ruguru ishobora guhinduka ahantu h’ingirakamaro cyane Uburusiya bwakura intwaro.

Amerika icyeka ko ibyo Uburusiya bwamaze kubibona. Amerika ivuga ko ibiganiro ku ntwaro hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru "birimo gutera intambwe n’umwete", bivugwa ko Uburusiya bushaka ko Koreya ya Ruguru ibwoherereza amasasu, n’ibisasu by’intwaro za rutura.

Perezida Kim Jong Un yabwiye Putin ko nta kabuza intambara ye na Ukraine azayitsinda nubwo imaze igihe kinini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa