skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda mu ijambo yahaye abakinnyi bavuye muri AFCON 2023

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,Felix Tshisekedi,yashimiye ikipe ya RDC ikubutse muri Cote d’Ivoire uko yitwaye mu gikombe cya Afurika by’umwihariko ngo uko yeretse amahanga ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi yakiriye abakinnyi ba les Léopards mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika.

Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yakiraga aba bakinnyi,yavuze ko igihugu cyose cyishimiye uko bitwaye. Ati: "Ni ishema kuvuga mu izina ry’igihugu cyose mbashimira ku byishimo mwahaye Abanyekongo."

Yakomeje agira ati "Mwabaye beza cyane,beza mu mpande zose,no mu buryo bwose.

Ikintu nzirikana n’ikimenyetso cyanyu mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu.Nubwo mwari kure y’igihugu,mwunze ubumwe n’abo musangiye igihugu.

Ibyo abanyekongo ntabwo bazigera babyibagirwa,nta n’ubwo bakwiye kubyibagirwa.Kubera ko icyo gikorwa cyakanguye umuryango mpuzamahanga wari usinziriye ntubone buriya bushotoranyi bubi bw’u Rwanda bwatugizeho ingaruka.

Ubwo bushotoranyi bugamije gusebya igihugu cyacu."

Perezida Tshisekedi yavuze ko yizeye ko abakinnyi ba RDC bazakomeza kwitwara neza ndetse ko yanyuzwe nuko ikipe ya mbere n’iya kabiri zakoreshejwe muri AFCON 2023 zanganyaga imbaraga.

Ikipe ya RDC yatsinzwe na Cote d’Ivoire igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza ntiyabasha kugera ku mukino wa nyuma.Yatsinzwe kuri penaliti mu guhatanira umwanya wa gatatu na Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa