skol
fortebet

Perezida Uwayezu yamaze amatsiko abibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugiwemo amagambo akomeye,Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele,yavuze ko kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe bizaterwa n’abafana bayo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabereye ku biro bya Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024,Uwayezu Jean Fidele,yavuze ko ashobora kwiyamamariza indi manda.

Ati "Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye ngasanga mbifitiye umwanya nzaza.

Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.”

Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Kugeza ubu,Uwayezu arajwe ishinga no gushakira ikipe ibikombe ariko mu myaka amaze ayobora ntabwo aregukana igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa