skol
fortebet

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi yahaye icyizere u Rwanda rwifuza kwakira shampiyona y’isi

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida mushya wa UCI David Lappartient yatangaje amagambo aha u Rwanda icyizere cyo kwakira shampiyona y’isi, ubwo yatangazaga ko yifuza ko ibihugu by’Africa byahatanira kwakira shampiyona y’isi yo mu mwaka wa 2025.

Sponsored Ad

Lappartient yabwiye abanyamakuru ko yifuza ko umukino wo gusiganwa ku magare wakwaguka ndetse n’ibihugu byo muri Afurika bigafunguka bigasaba gutegura imikino ya shampiyona y’isi yo mu mwaka wa 2025 ikintu FERWACY imaze iminsi yifuza cyane.

Lappartient arifuza ko Afurika yakwakira ibihangange birimo Sagan n’abandi

Yagize ati “Kuba imikino ya Shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare yazabera muri Afurika mu mwaka wa 2025 n’iterambere ry’umukino wacu.Ntako byaba bisa kubona abakinnyi bakomeye ku isi,abanyamakuru amagana ndetse n’abafana ibihumbi bateraniye muri kimwe mu bihugu by’Afurika bareba aya marushanwa amara iminsi 8.Abacungamutungo bacu nanjye dutegereje ko ibihugu by’Afurika bihatanira kwakira iyi mikino mu mwaka wa 2025.”

Italiki ntarengwa yo gutanga ubusabe bwo kwakira iyi mikino mu mwaka wa 2025 ni iya 25 Nzeri 2019,aho ibihugu bihabwa amahirwe yo kwakira iyi mikino muri Afurika ari u Rwanda,Afrika y’Epfo na Algeria.

Mu minsi ishize nibwo perezida wa FERWACY,Bayingana Aimable yatangaje ko u Rwanda rwifuza kwakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2022 gusa UCI yahaye umugisha ibihugu by’Afurika kwakira iyo mu mwaka wa 2025.

Shampiyona y’isi mu gusiganwa ku magare ihuruza benshi

Umugabane w’Afurika umaze kugira abakinnyi b’ibyamamare mu gusiganwa ku magare bahora bitabira Tour de France barimo Tsgabu Grmay ukiniraTrek Segafredo, Louis Meintjes wa Dimension Data na Daryl Impey wa Mitchelton Scott.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa