skol
fortebet

Perezida wa Etincelles FC yeguye kubera impamvu zirimo umunaniro

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze nyuma y’ibibazo byugarije ikipe harimo na miliyoni hafi 40 Frw atarishyurwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2024, ni bwo Ndagijimana Enock yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse n’abayobozi ba Fan Club zose z’ikipe abamenyesha impamvu z’ubwegure bwe.

Ati “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ubwegure bwanjye ku nshingano natorewe zo kuba Perezida w’Ikipe ya Etincelles FC. Mu by’ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorerewe gukora mu ikipe kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwaniye.”

Mu kiganiro cyihariye Ndagijimana yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yemeje ko hari amafaranga aberewemo n’Akarere ka Rubavu atarishyurwa nubwo hari ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi.

Ati “Kuba Akarere [ka Rubavu] kanyishyura amafaranga nakoresheje ku giti cyanjye ntabwo byakozwe, bandimo miliyoni hafi 40 Frw. Habaye ibiganiro byinshi ariko byaranze. Hari uburyo umuntu aba amaze kunanirwa neza neza no mu mutwe agahitamo kubireka.”

Ndagijimana Enock yatorewe kuyobora Etincelles FC muri Gashyantare 2022 asimbuye Hitayezu Dirigeant na we weguye kuri izi nshingano muri Gicurasi 2021.

Uyu mugabo asize ikipe ku mwanya wa 13 wa Shampiyona mu mikino 24 imaze gukinwa ndetse ikaba yaranatsinze uheruka wayihuje na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa