skol
fortebet

Perezida wa FERWACY n’uwo bakoranaga beguriye icyarimwe

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Murenzi Abdallah,wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe bombi beguye ku nshingano zabo.

Sponsored Ad

Nta mpamvu yatangajwe y’ubwegure bwabo gusa bijyanye n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu mukino w’amagare.

Ibi bije nyuma y’aho Umunyamabanga wa FERWACY,Munyankindi Benoit atawe muri yombi na RIB ashinjwa ibyaha birimo gushakira Viza umugore we,akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Ikibabaje nuko abakinnyi bagombaga guhagararira igihugu mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare basiragiye bonyine nta n’amafaranga bahawe yo kwifashisha mu rugendo bikarangira batinze kugera ahabera amarushanwa.

Aba bakinnyi bose bakina mu bato [abari munsi y’imyaka 19], bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa ku munsi ukurikiyeho.

Urugendo rwabo rwabaye bisa n’ibitunguranye ku ruhande rwa FERWACY. Ni ibintu byatumye abantu batangira kwibaza uburyo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira Thierry, aheruka kubwira IGIHE ko Munyankindi wafunzwe ku wa 21 Kamena,akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Yongeyeho ati “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

Murenzi yatorewe manda ebyiri z’ubuyobozi bwa FERWACY mu kwezi k’Ukuboza 2019, yongera gutorerwa uwo mwanya mu kwezi kwa Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa