skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yahishuriye "Amavubi U23" uko yasezerera Mali U23

Yanditswe: Friday 21, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo yabwiye Amavubi U23 yitegura Mali U23 ko ibanga ryo gusezerera Mali ari ukuyitsindira bifatika I Kigali imbere y’abanyarwanda.
Perezida wa FERWAFA yaraye asuye Amavubi U23 ari kwitegura ikipe ya Mali mu mukino w’ishyiraniro uzaba kuri uyu wa Gatandatu.
Yabasabye kwitwara nkuko bitwaye ubushize ubwo basezereraga Libya yari yabatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza.
Ati“Tuzahera hano twitware neza, ibindi by’umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, (...)

Sponsored Ad

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo yabwiye Amavubi U23 yitegura Mali U23 ko ibanga ryo gusezerera Mali ari ukuyitsindira bifatika I Kigali imbere y’abanyarwanda.

Perezida wa FERWAFA yaraye asuye Amavubi U23 ari kwitegura ikipe ya Mali mu mukino w’ishyiraniro uzaba kuri uyu wa Gatandatu.

Yabasabye kwitwara nkuko bitwaye ubushize ubwo basezereraga Libya yari yabatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza.

Ati“Tuzahera hano twitware neza, ibindi by’umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100%.”

Kuri uyu wa Kane,Amavubi U23 yakoreye imyitozo ibanziriza iya nyuma kuri Stade ya Huye ndetse kuri uyu wa Gatanu na Mali iraza kuhakorera.

Iyi kipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 23 imaze iminsi irindwi iri mu Karere ka Huye mu myiteguroyo kureba uko yasezerera Mali.

Amavubi U-23 agiye guhura na Mali nyuma y’uko yamaze no guhabwa agahimbazamusyi yari yemerewe ubwo yasezereraga Libya. Buri mukinnyi yari yemerewe miliyoni 1 Frw ndetse kuri ubu bamaze kuyahabwa.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizahuriramo amakipe 14, azavamo arindwi, agomba gusanga Maroc izakira irushanwa, akuzura umunani.

Perezida wa FERWAFA yasabye Amavubi U23 gukuramo Mali U23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa