skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yasuye Gangi aho arwariye i Gisenyi maze Gangi ashima byimazeyo Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yasuye uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Hategekimana Bonnaventurwe uzwi nka Gangi aho arwariye mu Ibitaro bya Gisenyi.
Gangi wari umukinnyi wa Musanze FC yabazwe ikibyimba ku ijosi muri Mutarama I Musanze mbere y’uko yoherezwa mu Ibitaro bya Gisenyi gukurikiranirwayo.
Iyi ni inshuro uya kabiri perezida wa FERWAFA asura Gangi aho arwariye ku Gisenyi, ibi byose ni mu rwego rwo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yasuye uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Hategekimana Bonnaventurwe uzwi nka Gangi aho arwariye mu Ibitaro bya Gisenyi.

Gangi wari umukinnyi wa Musanze FC yabazwe ikibyimba ku ijosi muri Mutarama I Musanze mbere y’uko yoherezwa mu Ibitaro bya Gisenyi gukurikiranirwayo.

Iyi ni inshuro uya kabiri perezida wa FERWAFA asura Gangi aho arwariye ku Gisenyi, ibi byose ni mu rwego rwo gukomeza kumuba hafi ngo bamenye niba akurikiranwa bikwiye ndetse naho biba ngomba batange ubufasha bukenewe ariko avurwe nk’umuntu witangiye igihugu nk’uko babikoze mu kwezi kwa mbere butanga ubufasha ngo asuzumwe.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru mu Rwanda, Gangi yashimiye by’umwihariko Minisitiri w’ingabo atibagiwe na FERWAFA uburyo bakomeje kumwitaho.

Yagize ati”Ndagushimira perezida wa FERWAFA kongera kunsura na none, akanyabugabo, inama n’icyezere urimo kundemamo no kumbera aho ntari ngo mbe nabasha gusohoka muri ibi bihe binkomereye.”
“Na none ndashimira abanyarwanda bose muri rusange, byumwihariko Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe. Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwakoze ibishoboka byose ngo nkunde nkire vuba, ndimo ndoroherwa gake gake bidatinze ndaba nakize.”

Perezida wa FERWAFA yagize ati”mu izina rya FERWAFA ndishimye kubona Gangi yorohewe. Turi hano kugaragaza ko ruhago itarangirira mu ikibuga gusa, ahubwo ko turi n’inshuti nawe muvandimwe watanze uruhare rwawe mu ikipe y’igihugu kandi ukitanga bishoboka. Tuzakomeza kugukurikirana umunsi ku munsi kugeza ukize.”

Uretse ikipe y’igihugu Amavubi, Gangi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Spors, Kiyovu Fc, Atraco Fc, Marines, Espoir, AS Muhanga, Etincelles na Musanze Fc yakiniraga atararwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa