skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yavuze ku kaga Amavubi U23 yahuye nako katumye inyagirwa

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko batari basobanukiwe iby’ingendo zo muri Libya aricyo cyatumye Amavubi U23 agera muri iki gihugu ku munsi w’umukino akanyagirwa ibitego 4-1.
Icyakora Bwana Nizeyimana yashimiye Amavubi U-23 yakoze ibitangaza agasezerera Libya kuri uyu wa Kabiri ayitsinze ibitego 3-0,mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.
Abajijwe niba nta burangare bwabayemo mu gutegura uru rugendo, Perezida wa FERWAFA, (...)

Sponsored Ad

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko batari basobanukiwe iby’ingendo zo muri Libya aricyo cyatumye Amavubi U23 agera muri iki gihugu ku munsi w’umukino akanyagirwa ibitego 4-1.

Icyakora Bwana Nizeyimana yashimiye Amavubi U-23 yakoze ibitangaza agasezerera Libya kuri uyu wa Kabiri ayitsinze ibitego 3-0,mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Abajijwe niba nta burangare bwabayemo mu gutegura uru rugendo, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yavuze ko hari ibyo batari bazi ku ngendo zo muri Libya ariko hari amasomo bungutse ku buryo bitazongera.

Ati “Hari ubwo twigeze kugira andi mahirwe yo kubisobanura, icya mbere ni ukwiga. Ntabwo twari tumenyereye ingendo za Libya, ni gihugu gifite ibintu byihariye twari tutazi, aho rimwe na rimwe mu bihugu tunyuranyo bisaba kuba ufite ‘visa’ y’icyo gihugu ugezemo ngo ufate indi ndege.”

Yakomeje agira ati “Hatubereye kure mu by’ukuri, ndabashima cyane aba basore, barananiwe, unabirebye ni imikino yombi, n’uyu mukino nubwo bawutsinze bari barushye. Ibyo byose biri mu bituma turushaho kubashima ariko na none tugenda twiga n’amasomo, nkeka ko biriya bintu bitazongera.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko nta yindi kipe yakwifuriza guhura n’ibyo iyo atoza yahuriyemo nabyo mu rugendo rugana muri Libya, asaba ko habaho impinduka mu myumvire niba hari icyo Abanyarwanda bashaka kugeraho.

Ati ".......nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye nabyo.

Ikipe y’Igihugu ikwiriye- abantu bacu bakwiriye- hari urwego rw’imyumvire tutarageraho mu mupira w’amaguru. Nimba dushaka kugira icyo tugiraho, hari ibyo dukwiye guhindura bigahinduka. Ni bibi ntabwo ari byiza, ariko ndakeka ko ni amasomo akomeye cyane. Ikibi ni uko byaziyongera kandi, ni cyo cyaba kibi cyane.”

Mu ijonjora rya kabiri rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022, Amavubi U-23 azahura na Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa