skol
fortebet

Perezida wa FIFA ntazareba umupira wa Police na Rayon Sports, dore gahunda ye uko iteye

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, Gianni Infatino aragera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 saa 15:00 aturutse I Kampala muri Uganda.
Byaravuzwe ko uyu mugabo ashobora kuba yareba umukino wa shampiyona uzaba uhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports, ariko nk’uko bigaragara ku urubuga rwa FERWAFA ntaho biteganyijwe ko azareba uyu mukino ndetse nta na gahunda y’ikiganiro n’itangazamamkuru ihari, bigaragara ko ari gahunda 2 gusa zizaba zimuzanye. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, Gianni Infatino aragera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 saa 15:00 aturutse I Kampala muri Uganda.

Byaravuzwe ko uyu mugabo ashobora kuba yareba umukino wa shampiyona uzaba uhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports, ariko nk’uko bigaragara ku urubuga rwa FERWAFA ntaho biteganyijwe ko azareba uyu mukino ndetse nta na gahunda y’ikiganiro n’itangazamamkuru ihari, bigaragara ko ari gahunda 2 gusa zizaba zimuzanye.

Akigera ku ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Infantino azahita yerekeza ku urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi, ni mu rwego rwo kunamira no guha agaciro imibiri y’abazize Genocide mu Rwanda.

Nyuma y’icyo gikorwa aherekejwe na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule, Infantino azajya gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye bawutumiwemo.

Iyo niyo gahunda ya perezida Infantino mu Rwanda nk’uko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza.

Ni Hoteli iteganyijwe kubakwa mu igihe kingana n’amezi 18, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda Biliyoni 3 na miliyoni 85. Muri aya mafaranga yose azubaka iyi hoteli FIFA izatanga agera kuri 65%.

Iyi Hoteli ngo izagabanyiriza Minisiteri y’umuco na siporo ‘MINISPOC’ ibintu bimwe na bimwe yatangaga ku ikipe y’igihugu, nk’amafaranga yabatangagaho y’umwiherero, amacumbi igihe babaga basohotse cyangwa bakiriye ayandi marushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa