Kigali

Perezida wa FIFA yatanze igitekerezo cyuko CAN yajya iba buri myaka 4

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 860

Gianni Infantino, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yatanze igitekerezo cyuko igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru (CAN) cyajya gikinirwa buri myaka ine aho kuba ibiri.



Yabivugiye i Rabat mu murwa mukuru wa Maroc ku munsi w’ejo ubwo yatangazaga icyerekezo cyo “gushyira umupira w’amaguru w’Afurika ku rwego rwo hejuru ku isi”.

Hari mu nama yibanda ku iterambere ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru n’ibikorwa-remezo muri Afurika.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ati: “Ntanze igitekerezo cyuko igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyajya kiba buri myaka ine”.

Perezida wa FIFA yongeyeho ati: “CAN ivamo inyungu iri hasi ho inshuro makumyabiri ugereranyije n’iva muri Euros. Gukina CAN buri myaka ibiri, ibyo ni ikintu cyiza ku bijyanye n’ubucuruzi? Ibyo byateje imbere ibikorwa-remezo? Mutekereze ku kuba mwajya mushora iyo mari buri myaka ine”.



CAN itaha izakinirwa muri Cameroun mu mwaka utaha wa 2021, kandi izongera kujya ikinwa mu kwezi kwa mbere no mu kwa kabiri, nkuko byari bimeze mu ntangiriro.

Mu mwaka ushize, CAN yakiniwe mu Misiri yabaye mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi, ibintu byari bibaye ku nshuro ya mbere, ndetse iragurwa ikinwa n’amakipe 24.

Inkuru ya BBC



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indege ya Lionel Messi yari igiye guhitana abantu Imana ikinga...

Indege ya kizigenza Lionel Messi kapiteni wa FC Barcelona yagiriye ikibazo...
3 April 2020 Yasuwe: 2529 0

Samuel Eto’o na Didier Drogba bibasiye impuguke mu buvuzi zasabye ko...

Abagabo babiri babaye ibyamamare mu mupira w’amaguru muri Afurika, Samuel...
3 April 2020 Yasuwe: 2764 1

Abakinnyi ba Manchester United biyemeje gukora igikorwa cyananiye bagenzi...

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United biyemeje kuba aba mbere muri Premier...
3 April 2020 Yasuwe: 2984 0

Shampiyona y’Ububiligi yahagaritswe burundu bituma Club Brugge ihabwa...

Abayobozi ba shampiyona ya Jupiler League y’Ubiligi batangaje ko iyi...
2 April 2020 Yasuwe: 1835 0

Paulo Dybala yatangaje ikintu cyamutunguye kurusha ibindi kuri Cristiano...

Rutahizamu wa Juventus,Paulo Dybala, uherutse gupimwa agasanganwa...
2 April 2020 Yasuwe: 5340 0

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga ya toni 20 y’ibiribwa mu gufasha...

Umuyobozi wa Volcano Express akaba n’umufatanyabikorwa wa Mukura Vs...
2 April 2020 Yasuwe: 2249 0