skol
fortebet

perezida wa FIFA yavuze ku hazaza h’umupira w’amaguru wahagaritswe na Coronavirus

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) avuga ko kongera gutangira hakiri kare cyane ibikorwa by’umupira w’amaguru byaba birimo "kudashyira mu gaciro".

Sponsored Ad

Nyinshi muri za shampiyona z’umupira w’amaguru zabaye zihagaritswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Amarushanwa akomeye nka Euro 2020 n’imikino y’igikombe cya Copa America cyo ku mugabane w’Amerika y’epfo byigijwe inyuma ho umwaka umwe.

Gianni Infantino yagize ati: "Nta mukino, nta rushanwa, nta shampiyona ifite agaciro katuma ubuzima bushyirwa mu kaga n’iyo bwaba ubw’umuntu umwe gusa".

"Ni byiza kurushaho gutegerezaho gato kurusha kwishyira mu kaga".

’Ubuzima mbere ya byose’

Umupira w’amaguru uracyakomeje mu bihugu bicye ku isi, birimo u Burundi, Belarus, Nicaragua na Tajikistan.

Infantino yashimangiye ko umutekano ukwiye gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Mu kiganiro cy’iyakure ejo ku wa gatanu n’abahagarariye amashyirahamwe 211 y’umupira w’amaguru y’abanyamuryango ba FIFA, yagize ati:

"Ibi sinzi ko nabishimangira bihagije. Icyihutirwa cyane kuri twe, mu mahame yacu, tuzakoresha mu marushanwa yacu ndetse tugashishikariza buri wese gukurikiza, ni uko ubuzima buza mbere ya byose".

"Buri wese ku isi akwiye kubisobanukirwa neza mu mutwe we".

Ku isi hakomeje ibiganiro byiga kuri ryari kandi gute uyu mwaka w’imikino wakongera gutangira.

Ikindi, mu bihugu bimwe hari ukutumvikana niba abakinnyi bakwiye gukatwa umushahara.

Infantino yagize ati: "Byaba birenze kudashyira mu gaciro guhatira amarushanwa gusubukura niba ibintu bitarimo umutekano 100%".

Uyu mukuru wa FIFA w’imyaka 50 y’amavuko yongeyeho ati:

"Niba umupira w’amaguru ushoboye kuganira mu buryo bwiza kandi buri wese akabigiramo uruhare, kandi agashyira imbere uko ibintu bimeze ku isi kurusha we ku giti cye, nizeye neza ko ejo hazaza hacu hashobora kuba heza kurusha mu gice cyacu gishize".

"Kandi tuzaba twiteguye neza kurushaho ibihe biri imbere".

Mu nama yahuje abategura shampiyona ya Premier League , abafatanyabikorwa n’abahagarariye amakipe 20 ayikina, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference) kuwa 03 Mata 2020,yarangiye hafashwe icyemezo cyo kuyihagarika kugeza igihe Covid -19 izaba yagabanyije ubukana nta mutima uhagaze uhari.

Umwanzuro wa mbere wafatiwe muri iyi nama nuko Premier League yiyemeje gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’amapawundi ku baganga ba NHS batorohewe muri ibi bihe bya Coronavirus.

Premier League yavuze ko icyo ishyize imbere ari ukurinda ubuzima bw’abantu no kumera neza kw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abafana.

Ku bijyanye n’isubukurwa rya Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20,abayitegura bavuze ko izagaruka igihe bizaba bishoboka ko yakinwa

Abategura Premier League bashakaga ko yasubukurwa nyuma ya tariki ya 30 Mata, gusa ibi ntibigishobotse ndetse iki cyorezo gikomeje bishobora kurangira idakinwe.

Ku rundi ruhande,Perezida wa UEFA, Aleksandar Ceferin,yavuze ko amarushanwa ya UEFA Champions League na Europa League natarangira kuwa 03 Kanama 2020 bazayasubika.

Ceferin yavuze ko icyorezo cya Coronavirus nikigabanuka bazashyiraho amasaha n’igihe cy’imikino gishya aho binashoboka ko hazakinwa umukino umwe umwe muri buri kiciro aho gukina ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino ya UEFA yahagaritswe igihe kitazwi kubera Coronavirus ariyo mpamvu umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ko byanze bikunze agomba kurangira kuwa 03 Kanama 2020 bitaba ibyo agasubikwa burundu.

Ntabwo biramenyekana niba amashampiyona y’I Burayi azarangira,kuko nta gihamya kigaragaza ko Coronavirus izagabanya ubukana hirya no hino.

Mu kiganiro Aleksandar Ceferin yahaye TV yo mu Budage yitwa ZDF yagize ati “Champions na Europa League bigomba kurangira bitarenze tariki 3 Kanama 2020.Turi mu bihe bidasanzwe niyo mpamvu twiteguye guhindura amatariki n’amasaha.Icyorezo kirangiye vuba,twahita dutangira."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa