skol
fortebet

Perezida wa Kiyovu Sports yahamagajwe na FERWAFA kubera ikibazo cya Salima

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwitabye FERWAFA ku kibazo cy’umusifuzi Salima Mukansanga nyuma y’umunsi umwe Perezida w’Abafana Minani Hemed yitabye Urwego rw’Iperereza.
Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général" kuri uyu wa Kane yahamagajwe na FERWAFA ngo atange ibisobanuro ku bafana batutse umusifuzi Mukansanga Salima.
Byari biteganyijwe ko Ndorimana ari bugere ku biro bya FERWAFA saa Yine n’Igice aho ari buhure n’Akanama k’Imyitwarire akagaha ibisobanuro ku bafana (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwitabye FERWAFA ku kibazo cy’umusifuzi Salima Mukansanga nyuma y’umunsi umwe Perezida w’Abafana Minani Hemed yitabye Urwego rw’Iperereza.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général" kuri uyu wa Kane yahamagajwe na FERWAFA ngo atange ibisobanuro ku bafana batutse umusifuzi Mukansanga Salima.

Byari biteganyijwe ko Ndorimana ari bugere ku biro bya FERWAFA saa Yine n’Igice aho ari buhure n’Akanama k’Imyitwarire akagaha ibisobanuro ku bafana b’iyi kipe ayoboye batutse bakanasagarira umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, abafana ba Kiyovu Sports bibasiye Mukansanga Salima wari uyoboye umukino Gasogi United yari yabakiriyemo kuri Stade ya Bugesera aho amakipe yombi yarangije anganya 0-0.

Bimwe mu byemezo yagiye afata ntibyavuzweho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati "Urashaje, Urashaje.’’

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangira kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati "Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa